Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 1:11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Barababaza bati «Yemwe bagabo b’i Galileya, ni iki kibahagaritse aho mureba mu ijuru? Yezu uwo ubavanywemo akajyanwa mu ijuru, azaza nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

11 Barababaza bati “Yemwe bagabo b'i Galilaya, ni iki gitumye muhagaze mureba mu ijuru? Yesu ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza atyo nk'uko mumubonye ajya mu ijuru.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Barababaza bati: “Yemwe bagabo bo muri Galileya, ni iki kibahagaritse aho mwitegereza ku ijuru? Yezu uwo ubavanywemo akajyanywa mu ijuru, azagaruka nk'uko mumubonye ajyayo.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Barababaza bati: “Yemwe bagabo bo muri Galileya, ni iki kibahagaritse aho mwitegereza ku ijuru? Yezu uwo ubavanywemo akajyanywa mu ijuru, azagaruka nk'uko mumubonye ajyayo.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 1:11
23 Iomraidhean Croise  

Kandi Umwana w’umuntu agomba kuzagaruka mu ikuzo rya Se, ashagawe n’abamalayika, maze ubwo akagororera umuntu wese akurikije imigirire ye.


Ndababwira ukuri: mu bari hano harimo abatazapfa batabonye Umwana w’umuntu aje mu ikuzo ry’Ingoma ye.»


Ubwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizaboneka mu ijuru, n’amoko yose y’isi azacure imiborogo, maze azabone Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu kirere afite ububasha n’ikuzo ryinshi.


Igihe Umwana w’umuntu azaza yuje ikuzo, ashagawe n’abamalayika bose, ubwo azicara ku ntebe ye y’ikuzo.


Ni bwo bazabona Umwana w’umuntu aje mu bicu, afite ububasha bukomeye n’ikuzo ryinshi.


We ariko arongera arahakana. Hashize akanya, abari aho babwira Petero bati «Ni ukuri, uri umwe muri bo! Byongeye uri Umunyagalileya.»


Nuko Nyagasani Yezu amaze kubabwira atyo, ajyanwa mu ijuru, maze yicara iburyo bw’Imana.


Ni bwo rero bazabona Umwana w’umuntu aje mu bicu afite ububasha n’ikuzo ryinshi.


Abo bagore bashya ubwoba bubika amaso; ba bagabo ni ko kubabwira bati «Ni kuki mushakira umuzima mu bapfuye?


Nimara kugenda, nkabategurira umwanya, nzagaruka mbajyane hamwe nanjye, kugira ngo aho ndi, namwe abe ari ho muba.


kugera ubwo ajyanywe mu ijuru, amaze guha intumwa yari yaritoreye amabwiriza ye, abigirishije Roho Mutagatifu.


uhereye kuri batisimu ya Yohani ukageza ku munsi atuvanywemo. Ni ngombwa rero ko umwe muri bo yafatanya natwe kuba umuhamya w’izuka rya Yezu.»


Amaze kuvuga atyo azamurwa mu ijuru bamureba, maze igicu kiramukingiriza ntibongera kumubona.


amara iminsi myinshi abonekera abari barazamukanye na we kuva muri Galileya kugera i Yeruzalemu, ari na bo bahamya babyo muri rubanda kugeza na n’ubu.


Barashoberwa, batangara bavuga bati «Mbese aba bose bavuga si Abanyagalileya?


Petero abibonye ni ko kubwira rubanda ati «Bantu ba Israheli, ni iki gitumye mutangazwa n’ibimaze kuba? Cyangwa se ni iki gitumye muduhanga amaso, nk’aho duhaye uyu muntu kugenda ku bw’ububasha bwacu cyangwa ku bw’ubutungane bwacu bwite?


Uwo ijuru rigomba kwakira kuzageza ku bihe by’ivugururwa ry’ibintu byose: ngibyo ibyo Imana yavugishije Abahanuzi bayo batagatifu bo mu bihe bya kera.


kandi mutegereze Umwana wayo Yezu yazuye mu bapfuye, We uzaza ava mu ijuru ngo adukize uburakari bugiye kuza.


Koko rero, ku kimenyetso gitanzwe n’umumalayika mukuru mu ijwi riranguruye, no ku mworomo w’impanda y’Imana, Nyagasani ubwe azamanuka mu ijuru. Nuko abapfuye bizera Kristu babanze bazuke,


ni na ko Kristu yatuweho igitambo rimwe rizima kugira ngo avaneho ibyaha by’abantu batabarika, nyuma akazaza ubwa kabiri, bitagifite amahuriro n’icyaha, azaniye uburokorwe abamutegereje bose.


Nguyu araje rwagati mu bicu, maze icyitwa ijisho cyose kizamubone, ndetse n’abamuhinguranyije: imiryango yose y’isi izajya mu cyunamo ku mpamvu ye. Ni byo koko! Amen!


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan