Hoseya 9:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu4 Ntibazongera kumurikira Uhoraho divayi ho ituro riseswa, n’ibitambo byabo ntibizamushimisha ukundi. Bizabamerera nk’umugati barya bari mu cyunamo, abazabiryaho bose bazabe bahumanye; uwo mugati ni bo uzatunga ubwabo, ariko ntuzinjizwa mu Ngoro y’Uhoraho. Faic an caibideilBibiliya Yera4 Ntibazatura Uwiteka amaturo ya vino, ntabwo azamunezeza. Ibitambo byabo bizababera nk'ibyokurya by'abirabuye, abazabirya bose bazaba bahumanye kuko imitsima yabo bazayirira, ntibazagera mu nzu y'Uwiteka. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D4 Ntibazatura Uhoraho divayi ho ituro risukwa, ntibazabasha kumutambira ibitambo bimushimisha, byababera igihumanya nk'ibyokurya byo mu gihe cy'icyunamo, ubiriye wese aba ahumanye. Koko ibyokurya byabo ni bo bazabyirira, ntibizinjizwa mu nzu y'Uhoraho ngo biturwe ho ituro. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana4 Ntibazatura Uhoraho divayi ho ituro risukwa, ntibazabasha kumutambira ibitambo bimushimisha, byababera igihumanya nk'ibyokurya byo mu gihe cy'icyunamo, ubiriye wese aba ahumanye. Koko ibyokurya byabo ni bo bazabyirira, ntibizinjizwa mu nzu y'Uhoraho ngo biturwe ho ituro. Faic an caibideil |
Kugira ngo bature igitambo, bica ikimasa, ariko kandi bakica n’umuntu! Basogota umwana w’intama, bagahotora n’imbwa! Bahereza ituro, rikaba ari amaraso . . . y’ingurube! Bagira urwibutso rw’ububani, nyamara bakosa . . . ikigirwamana ! Koko rero, abo bantu bihimbiye inzira zabo bwite, bishimira kuguma mu mahano yabo.