Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Hoseya 7:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Bose uko bangana ni abasambanyi; bameze nk’itanura rikomeza kugurumana, ndetse n’iyo umutetsi w’imigati atongeyemo inkwi, kuva igihe avanze umutsima kugeza ubwo ututumba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Bose ni abasambanyi, bameze nk'iziko ricanwemo n'umutetsi, areka gucana iyo amaze gucugusa irobe kugeza igihe rimaze gutubuka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Bose ni abagambanyi, bameze nk'umuriro wacikiye mu ifuru, umukozi w'imigati areka kuwenyegeza, agafunyanga irobe ry'imigati, yamara gutumba wa muriro ukayihīsha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Bose ni abagambanyi, bameze nk'umuriro wacikiye mu ifuru, umukozi w'imigati areka kuwenyegeza, agafunyanga irobe ry'imigati, yamara gutumba wa muriro ukayihīsha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Hoseya 7:4
10 Iomraidhean Croise  

Mu gihugu, bose ni abasambanyi; igihugu cyose kiri mu cyunamo, kandi cyuzuye imivumo; none inzuri zo mu butayu zagwengeye; nta kindi kibashishikaje uretse ikibi, n’umwete wo gusenya.


Ubonye ngo mbe ndafite akaruri k’abagenzi mu butayu, maze ngo ntererane umuryango wanjye njye kuhatura! Bose ni abasambanyi, ni agatsiko k’abagambanyi. (Uhoraho:)


Ururimi rwabo ni umuheto ureze, baganje mu gihugu atari ukubera ukuri, ahubwo ibinyoma. Bakorera ibyaha ku bindi, naho jyewe, ntibamenya. Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Bazarya ubudahaga, basambane ubutororoka, kuko bibagiwe Uhoraho, bakohokera ubuhabara.


umuryango wanjye ukagisha inama igiti cyawo, ishami ryacyo rikaba ari ryo riwugira inama. Kuko irari ry’uburaya ryawuyobeje, mu buhabara bwabo bakitandukanya n’Imana yabo.


ahubwo bararahira ibinyoma bakabeshya, baricana bakiba, barasambana kandi bakagira urugomo; amaraso amenwe agasimburwa n’andi!


Ibyo mwiratana nta byo! Mbese ntimuzi ko agasemburo gake gatutumbya ifu yose?


Mwa basambanyi mwe, ntimuzi se ko kuba incuti y’isi ari ukuba umwanzi w’Imana? Ushaka kuba incuti y’isi, aba abaye umwanzi w’Imana.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan