Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Hoseya 7:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 Ubwibone bwa Israheli burayishinja, nyamara ntibagarukira Uhoraho, Imana yabo, n’ubwo babona ibyo byose, nta bwo bamushakashaka!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 Na Isirayeli ashinjwa n'ubwibone bwe, ariko ntibarakagarukira Uwiteka Imana yabo, ngo ibyo byose bitume bayishaka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Ubwirasi bw'Abisiraheli ni bwo bubashinja, ariko jyewe Uhoraho Imana yabo ntibangarukira, nubwo bimeze bityo ntibigera bantakambira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Ubwirasi bw'Abisiraheli ni bwo bubashinja, ariko jyewe Uhoraho Imana yabo ntibangarukira, nubwo bimeze bityo ntibigera bantakambira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Hoseya 7:10
18 Iomraidhean Croise  

Umugiranabi ashinga ijosi, agaterera agati mu ryinyo, ngo «Nta Mana ibaho!» Ngubwo ubwenge bwe.


Uhoraho, aho ari mu ijuru, yarunamye yerekeje amaso kuri bene muntu, ngo arebe niba hari n’umwe ugifite ubwenge agashakashaka Imana.


Abapfayongo baribwira ngo «Nta Mana ibaho!» Bapfuye umutima, biha gukora ibidakwiye, nta n’umwe ugikora neza.


N’iyo wasekurira umupfayongo mu isekuru, mbese nk’uko umuhini umenagura ingano, ubusazi bwe ntibwamuvaho.


Ariko Israheli ntirakagarukira uwayihannye, ngo ishakashake Uhoraho, Umugaba w’ingabo.


Ni cyo cyatumye, mu munsi umwe gusa, Uhoraho yatemaguye muri Israheli, umutwe n’umurizo, imikindo n’imfunzo.


Ibyo byatumye imvura itagwa, ndetse n’iyo mu itumba irabura, ariko wowe wakomeye ku busambanyi bwawe, ntibwagutera isoni.


Nanjye se, murabona ndi uwabakura ikuzimu, nkabavana mu nzara z’Urupfu? Ni ko se Rupfu, ibyago watezaga biri hehe? Kuzimu se wowe, icyorezo cyawe kiri ahagana he? Nta kundi rero, amaso yanjye ntakigize impuhwe.


Ubwibone bwa Israheli burayishinja, Israheli na Efurayimu baradandabirana kubera ibicumuro byabo, bityo na Yuda ikabatutuba inyuma.


Nuko muravuga muti «Nimuze tugarukire Uhoraho. Ni we wadukomerekeje kandi ni we uzatuvura, ni we wadukubise, azomora ibikomere byacu.


Bose baragurumana nk’itanura, bariho baratanyagura abacamanza babo, abami babo bose baraguye, kandi nta n’umwe muri bo ukintakira!


Nzatsemba abirengagije Uhoraho, batakimushakashaka kandi ntibamugishe inama.


Ntimugakurikize abasekuruza banyu, bo abahanuzi ba kera babwiye bati ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nimuhinduke, muzinukwe imyifatire yanyu mibi n’ibikorwa byanyu bibi’. Ariko bo ntibanyumva kandi ntibanyitaho, uwo ni Uhoraho ubivuze.


nta we uzi ubwenge, nta we ushaka Imana.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan