Abantu b’ibihugu byinshi bahaguruke, bavuga bati «Nimuze tuzamuke, tujye ku musozi w’Uhoraho, ku Ngoro y’Imana ya Yakobo. Azatwereka inzira ze, tuzikurikire.» Ni byo koko, amategeko ava i Siyoni, i Yeruzalemu hagaturuka ijambo ry’Uhoraho.
Uzahinyura feza isizwe ku mashusho yawe y’amabazanyo, na zahabu yo ku bigirwamana byawe byashongeshejwe. Uzabijugunya nk’ibintu byanduye, ubibwira uti «Hoshi ! Nimuve aho !»
Ni jye ubwanjye wabatangarije umukiro, kandi nywubagezaho; nta bwo ari imana y’inyamahanga iba iwanyu. Bityo rero, muri abahamya banjye, naho jye ndi Imana — uwo ni Uhoraho ubivuze —
Ni bwo Samweli abwiye umuryango wose wa Israheli, ati «Niba mugarukiye Uhoraho n’umutima wanyu wose, nimujugunye kure ibigirwamana by’abanyamahanga na za Ashitaroti; mwerekeze umutima wanyu kuri Uhoraho, abe ari we mukorera wenyine, azabarokora ikiganza cy’Abafilisiti.»