4 Muramenye! Ntihagire n’umwe ushinja mugenzi we, cyangwa ngo mwitane ba mwana; ahubwo uwo mburanya, ni wowe, muherezabitambo!
4 “Ariko ntihakagire umuntu ubibuza. Ntihakagire ubicyaha, kuko ubwoko bwawe bumeze nk'ababuranya umutambyi.
4 “Ntihakagire ushinja abandi, ntihakagire umuntu urega undi, ahubwo ni jye ugiye gushinja abatambyi!
Baravuga ngo «Nimuze dutegure imigambi mibi irwanya Yeremiya; kuko nitumara kumwigizayo, ntituzabura abandi baherezabitambo ngo batwigishe Itegeko ry’Imana, n’abasheshe akanguhe ngo batugire inama, cyangwa abahanuzi ngo batubwire ijambo ryayo. Nimuze, tumusarike tumusebya, twoye kwita ku magambo ye.»
Nanjye nzafatisha ururimi rwawe mu rusenge rw’akanwa, uzabe ikiragi ubutazasubira kubatonganya ukundi, kuko ari inyoko y’ibirara.
Efurayimu yo yisunze ibigirwamana, nimuyireke!
Banga uwibutsa ubutabera mu rukiko, uvuga ukuri bakamwanga urunuka.
Ni yo mpamvu umuntu uzi ubwenge yakwicecekera mu gihe nk’iki, kuko ari igihe cy’amakuba.
Hazasigara abantu mbarwa bo guhamba bene wabo. Nihagira uwiyambaza usigaye mu nzu ati «Nta muntu musigaranye aho mu nzu ?» undi amusubize ati «Nta we usigaye». Nta muntu uzasigara, habe n’umwe wo kwambaza izina ry’Uhoraho !
Nihagira umuntu ugira ihinyu ntiyumvire umuherezabitambo ubereyeho gukora imirimo mitagatifu y’Uhoraho Imana yawe, cyangwa ntiyumvire umucamanza, uwo muntu agomba kwicwa. Uzakure ishyano muri Israheli.