Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Hoseya 4:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Ni cyo gitumye rero igihugu kiri mu cyunamo, abaturage bacyo bose bakarimbukira rimwe, inyamaswa zo mu ishyamba n’inyoni zo mu kirere, ndetse n’amafi yo mu nyanja, byose bigapfa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Ni cyo kizatera igihugu kurira kandi ugituyemo wese akiheba, n'inyamaswa zo mu ishyamba na zo ni uko, n'ibisiga byo mu kirere, ndetse n'amafi yo mu nyanja azapfa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Ni cyo gituma igihugu kizicwa n'amapfa, abagituye bose baziheba, inyamaswa n'ibiguruka n'amafi bizapfa!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Ni cyo gituma igihugu kizicwa n'amapfa, abagituye bose baziheba, inyamaswa n'ibiguruka n'amafi bizapfa!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Hoseya 4:3
17 Iomraidhean Croise  

Igihugu kirababaye, cyahwereye. Imisozi ya Libani yamanjiriwe, irarabiranye. Ikibaya cy’i Sharoni kibaye ubutayu. Ibiti by’i Bashani n’iby’i Karumeli byakokotse.


Isi izahora mu cyunamo kugeza ryari, ibyatsi byo ku gasozi bizahereza he kumirana? Inyamaswa zose zirarimbutse, kubera ubugome bw’abaturage bayo, bo bibwira ngo «Uhoraho ntabona inzira zacu.» (Uhoraho:)


Mu gihugu, bose ni abasambanyi; igihugu cyose kiri mu cyunamo, kandi cyuzuye imivumo; none inzuri zo mu butayu zagwengeye; nta kindi kibashishikaje uretse ikibi, n’umwete wo gusenya.


Nitegereje, nsanga nta muntu ukiriho, n’inyoni zose zarahunze.


Yeruzalemu, nzayigira ikirundo cy’amabuye, isenga y’imbwebwe, naho imigi ya Yuda nyihindure amatongo atagira abayatuye. (Yeremiya:)


Ndaririra mu mpinga y’imisozi, nkaganya, nkaborogera no mu biraro byo ku gasi, kuko byose byakongotse, hakaba nta muntu n’umwe ukihacaracara, habe n’amatungo ngo aracyahumvikana. Ari inyoni, ari n’amatungo, byose byarahunze, nta gisigaye! (Uhoraho:)


Ubwo rero, amafi yo mu nyanja n’inyoni zo mu kirere, inyamaswa z’ishyamba n’izikururuka ku butaka zose, hamwe n’abantu bose bari ku isi, byose bizahinde umushyitsi imbere yanjye. Imisozi izarindimuka, ibitare bihanamye bihinde umushyitsi, n’inkike zirunde hasi.


Nimwiyumvire namwe ukuntu amatungo aboroga! Amashyo y’inka arangara kuko atakigira urwuri; ndetse n’amatungo magufi yacitse intege.


Yaravuze ati «Uhoraho yivugiye kuri Siyoni, arangururira ijwi rye i Yeruzalemu; inzuri z’abashumba ziri mu kababaro, n’ibitwa bya Karumeli birumirana.»


Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo, Nyagasani avuze atya: Ku karubanda hose bazarira, mu mayira yose bavuge bati «Mbega ishyano! Mbega ishyano!» Bazatumira umuhinzi ngo yirabure, n’abamenyereye imiborogo ngo barire.


Ibyo se ntibigiye gutuma isi ihinda umushyitsi, n’abaturage bayo bose bakirabura? Izuzura rwose nk’Uruzi, isese hanyuma yike nka rwa ruzi rwo mu Misiri.


Acyaha inyanja akayumutsa, agakamya n’inzuzi zose. I Bashani n’i Karumeli harumagatanye, ibimera byo muri Libani birarabiranye.


Nzatsemba abantu n’inyamaswa, inyoni zo mu kirere n’amafi yo mu nyanja, n’abagome bose mbatere gutsitara; koko, nzarimbura abantu ku isi! Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Narawohereye, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze, kugira ngo usakize inzu y’umujura n’iy’urahira ibinyoma, uhatsimbarare maze uyitwike yose, ibiti n’amabuye bikongoke.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan