Hoseya 2:7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu7 Koko rero, nyina ubabyara yigize indaya, uwabatwise yikojeje isoni igihe avuze ati «Ngiye kwiruka inyuma y’amacuti yanjye, kuko ari bo bampa umugati n’amazi, hamwe n’ubwoya bw’intama n’ihariri, bakanyihera amavuta n’ibyo ninywera.» Faic an caibideilBibiliya Yera7 nyina akaba yarigize maraya. Uwasamye inda yabo yakoze ibiteye isoni kuko yavuze ati: Nzikurikirira abakunzi banjye, abantunga mu byo ndya n'ibyo nywa, kandi bakampa ubwoya bw'intama n'imigwegwe n'amavuta ya elayo n'ibyo kunywa. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D7 Koko nyina yigize indaya, yakoze ibiteye isoni arabatwita. Koko yaravuze ati: ‘Ngiye kwiruka mu bakunzi banjye, basanzwe bampa ibyokurya n'amazi, basanzwe bampa imyambaro y'ubwoya n'inoze, basanzwe banampa amavuta n'ibyokunywa.’ Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana7 Koko nyina yigize indaya, yakoze ibiteye isoni arabatwita. Koko yaravuze ati: ‘Ngiye kwiruka mu bakunzi banjye, basanzwe bampa ibyokurya n'amazi, basanzwe bampa imyambaro y'ubwoya n'inoze, basanzwe banampa amavuta n'ibyokunywa.’ Faic an caibideil |
Tugiye gukora ibyo twiyemeje byose, dutwikire imibavu Umwamikazi wo mu kirere, tumumurikire ibitambo biseswa nk’uko twabigenzaga mu migi ya Yuda no mu mayira ya Yeruzalemu, ari twebwe ubwacu, abasokuruza bacu, abami bacu, n’abatware bacu. Icyo gihe twari dufite imigati ihagije, tukabaho mu munezero uzira amakuba.