Hoseya 12:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu2 Efurayimu itungwa n’umuyaga, buri munsi ikiruka inyuma y’umuyaga w’iburasirazuba, bityo ikagwiza ibinyoma n’urugomo: igirana amasezerano na Ashuru, ikagemura amavuta mu Misiri. Faic an caibideilBibiliya Yera2 Efurayimu yatunzwe n'ibintu by'umuhohwe, kandi akurikira umuyaga w'iburasirazuba, ahora agwiza ibinyoma n'urugomo. Basezerana n'abo muri Ashuri, bajyana amavuta ya elayo muri Egiputa. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D2 Abefurayimu bakurikira ibitagira umumaro, birirwa biruka inyuma y'ibibateza akaga, bahora bagwiza ibinyoma n'urugomo, bagirana amasezerano n'Abanyashūru, nyamara bahakwa ku Banyamisiri babatura amavuta y'iminzenze. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana2 Abefurayimu bakurikira ibitagira umumaro, birirwa biruka inyuma y'ibibateza akaga, bahora bagwiza ibinyoma n'urugomo, bagirana amasezerano n'Abanyashūru, nyamara bahakwa ku Banyamisiri babatura amavuta y'iminzenze. Faic an caibideil |
Iteka ryaciriwe ku bikoko by’i Negevu: Mu gihugu giteye ubwoba, kandi cyuje umubabaro, igihugu gituwe n’intare y’ingore n’iy’ingabo, kigaturwa n’inzoka z’impiri, n’ibiyoka biguruka, ni ho banyujije ubukungu n’ubutunzi bwabo babuhekesheje indogobe n’ingamiya, babushyiriye igihugu kitabafitiye akamaro.