Hoseya 11:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu8 Efurayimu, nabasha nte kugutererana, Israheli, nayigabiza nte? Nakugira se nka Adama, cyangwa nkakugenza uko nagenje Seboyimu? Mu mutima wanjye nisubiyeho, impuhwe zanjye zirangurumanamo. Faic an caibideilBibiliya Yera8 “Efurayimu we, nabasha nte kukureka? Nawe Isirayeli we, naguhana nte? Mbese nakugenza nka Adima? Nakugira nk'uko nagize i Seboyimu? Umutima wanjye urabagarukiye, n'imbabazi zanjye zose ziragurumana. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D8 “Mwa Befurayimu mwe, mbese mbagenze nte? Mwa Bisiraheli mwe, ese koko mbareke? Mbese mbarimbure nk'uko narimbuye umujyi wa Adima? Ese mbarimbure nk'uko narimbuye i Seboyimu? Umutima wanjye ntiwankundira kubagirira bene ibyo, impuhwe mbagirira ni nyinshi cyane. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana8 “Mwa Befurayimu mwe, mbese mbagenze nte? Mwa Bisiraheli mwe, ese koko mbareke? Mbese mbarimbure nk'uko narimbuye umujyi wa Adima? Ese mbarimbure nk'uko narimbuye i Seboyimu? Umutima wanjye ntiwankundira kubagirira bene ibyo, impuhwe mbagirira ni nyinshi cyane. Faic an caibideil |
Ni yo mpamvu mbirahije ubugingo bwanjye, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, ubivuze: Mowabu izahinduka nka Sodoma, bene Hamoni bamere nka Gomora; hazaba ahantu h’ibihuru by’amahwa, igisimu cy’umunyu n’amatongo y’iteka ryose. Abasigaye bo mu muryango wanjye bazahasahura, abacitse ku icumu b’ubwoko bwanjye bahahabweho umurage.