Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Hoseya 11:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Nuko rero, Israheli ntizasubira mu gihugu cya Misiri, ahubwo izategekwa n’umwami wa Ashuru, kuko yanze kungarukira!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 “Ntibazasubira mu gihugu cya Egiputa, ariko Umwashuri ni we uzaba umwami wabo, kuko banze kungarukira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 “Abisiraheli ntibazasubira mu gihugu cya Misiri, ahubwo umwami wa Ashūru ni we uzabagenga, koko banze kungarukira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 “Abisiraheli ntibazasubira mu gihugu cya Misiri, ahubwo umwami wa Ashūru ni we uzabagenga, koko banze kungarukira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Hoseya 11:5
20 Iomraidhean Croise  

Pulu, umwami w’Abanyashuru, atera igihugu, ariko Menahemu amuhongera amatalenta igihumbi ya feza, kugira ngo amutize amaboko maze ubwami bwe bukomere.


Ku ngoma ya Peka, umwami wa Israheli, ni bwo Tegalati‐Falazari, umwami w’Abanyashuru, yateye imigi ya Iyoni, Abeli‐Betimaka, Yaniwa, Kedeshi, Hasori; atera na Gilihadi, Galileya n’igihugu cyose cya Nefutali. Aho hose arahigarurira, abaturage b’aho abajyana bunyago muri Ashuru.


Icyo kimasa kizajyanwa muri Ashuru, giturwe umwami mukuru. Efurayimu izakorwa n’isoni, na Israheli imwazwe n’uburiganya bwayo.


Efurayimu yabonye uburwayi bwayo, na Yuda ibona igikomere cyayo; Efurayimu ni ko kwirukira muri Ashuru, kandi yohereza intumwa ku mwami mukuru. Nyamara na we ntazashobora kubavura, cyangwa ngo abomore igikomere cyanyu.


Nuko muravuga muti «Nimuze tugarukire Uhoraho. Ni we wadukomerekeje kandi ni we uzatuvura, ni we wadukubise, azomora ibikomere byacu.


Iyo bagarutse, si jye baba bagarukiye, ahubwo baba bameze nk’umuheto utanoze. Abatware babo bazarimburwa n’inkota, bazazira ubugome bw’ururimi rwabo, maze basekerwe mu gihugu cya Misiri.


Bakunda kuntura ibitambo, no kurya inyama zabyo, nyamara jye Uhoraho, ntibinshimisha. Kuva ubu nzakomeza kwibuka amakosa yabo, mbaryoze ibyaha byabo, basubire mu Misiri.


Ntibazongera gutura mu gihugu cy’Uhoraho, kuko Efurayimu izasubira mu Misiri, bakazajya no muri Ashuru kurya ibyahumanye.


Dore ngabo bahunze igihugu cyabo cyarimbutse, Misiri izabakira, ariko i Memfisi hazabe imva yabo; ibintu byabo by’agaciro gakomeye bizarengwaho n’ibitovu, n’amahwa apfukirane ahari amahema yabo.


Nabazambije nk’uko nazambije Sodoma na Gomora, maze mumera nk’igiti cyafashwe cyaruwe mu nkongi y’umuriro, ariko ntimwangarukira! Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Ni jye watumye mu migi yanyu yose nta cyo kurya kihaboneka, inzara igatera aho muri hose, nyamara ariko ntimwangarukira! Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Nzabajyana bunyago mbarenze Damasi! Uwo ni Uhoraho ubivuze, izina rye ni Imana Umugaba w’ingabo.


Ariko rero, azirinde gutunga amafarasi menshi, cyangwa gusubiza rubanda mu Misiri kugira ngo abone uko agwiza umubare w’amafarasi; kuko Uhoraho yababwiye ati «Oya, ntimuzasubize ukundi muri iyo nzira!»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan