Hoseya 10:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu8 Amasengero y’ahirengeye y’i Aveni, ari na yo mvano y’icyaha cya Israheli, azasenywa; amahwa n’ibitovu bipfukirane intambiro zabo, maze bazabwire imisozi bati «Nimuturidukireho ! », n’utununga bati «Nimudutwikire !» Faic an caibideilBibiliya Yera8 Ingoro zo muri Aveni, ari zo gicumuro cya Isirayeli, zizasenywa, amahwa n'ibitovu bizamera ku bicaniro byaho. Ni bwo bazabwira imisozi miremire bati “Nimudutwikire”, n'iyindi iringaniye bati “Nimutugwire.” Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D8 Ahasengerwa ibigirwamana hagakorerwa ibicumuro hazarimbuka, ni ho Abisiraheli bakorera ibyaha. Ibitovu n'amahwa bizamera ku ntambiro zaho. Bazinginga imisozi bati: “Nimuduhishe.” Bazinginga udusozi bati: “Nimutugweho.” Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana8 Ahasengerwa ibigirwamana hagakorerwa ibicumuro hazarimbuka, ni ho Abisiraheli bakorera ibyaha. Ibitovu n'amahwa bizamera ku ntambiro zaho. Bazinginga imisozi bati: “Nimuduhishe.” Bazinginga udusozi bati: “Nimutugweho.” Faic an caibideil |
Ibyo byose birangiye, Abayisraheli bose bari aho, bajya mu migi ya Yuda kugira ngo bamenagure inkingi z’ibigirwamana, batemagure inkingi za Ashera, basenye amasengero y’ahirengeye n’intambiro muri Yuda, no muri Benyamini hose, ndetse no muri Efurayimu na Manase kugera ubwo babitsembye. Hanyuma Abayisraheli bose bisubirira buri wese iwe mu migi yabo.