Hoseya 10:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu5 Abaturage b’i Samariya barahinda umushyitsi kubera ikimasa cy’i Betaveni; koko rero, imbaga yose ikibereye mu cyunamo, kimwe n’abaherezabitambo bacyo. Ngaho nibakomeze barate ikuzo ryacyo, kandi ryamaze kuyoyoka! Faic an caibideilBibiliya Yera5 Abatuye i Samariya bazaterwa ubwoba ku bw'inyana z'ibigirwamana z'i Betaveni, kuko abantu baho bazaziririra hamwe n'abatambyi babo, banezerwaga n'ubwiza bwazo kuko bwashize. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D5 Abatuye i Samariya baratinya, baratinya kuzabura amashusho y'inyana baramyaga i Betaveni. Abaramya ayo mashusho barayaborogera, abatambyi bayo na bo baraboroga. Abayaramya bishimira uko arimbishijwe, nyamara agiye kujyanwa ho iminyago! Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana5 Abatuye i Samariya baratinya, baratinya kuzabura amashusho y'inyana baramyaga i Betaveni. Abaramya ayo mashusho barayaborogera, abatambyi bayo na bo baraboroga. Abayaramya bishimira uko arimbishijwe, nyamara agiye kujyanwa ho iminyago! Faic an caibideil |
Yoziya yirukana ingirwa‐baherezabitambo bari bashyizweho n’abami ba Yuda, kugira ngo batwikire imibavu mu masengero y’ahirengeye yo mu migi ya Yuda n’ayo mu karere ka Yeruzalemu. Avanaho abantu batwikiraga imibavu Behali, n’izuba, n’ukwezi n’inyenyeri, n’ibinyarumuri byose by’ibigirwamana byo mu kirere.