Hoseya 10:11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu11 Efurayimu yari nk’inyana imeze neza, igakunda guhonyorera ingano ku mbuga. Naho jyewe, ijosi ryayo ryiza ndihambiraho ibiziriko kugira ngo ijye ikurura icyuma gihingishwa. Yuda azahinga, naho Yakobo asanze intabire. Faic an caibideilBibiliya Yera11 “Efurayimu ni nk'ishashi yamenyerejwe, ikunda kuvunga ingano, ariko nzashyira ingiga y'igiti ku ijosi rye ryiza. Efurayimu nzamushyiraho umugenda hejuru, Yuda azarima, Yakobo na we azacoca. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D11 Kera Abefurayimu bari nk'ishāshi yatojwe kumvira, ntiyanga guhonyora ingano, nashyize umutambiko ku ijosi ryayo ryiza. Abefurayimu na bo nzabakoresha imirimo iremereye, Abayuda nzabambika ibisuka bihinga babikurure nk'ibimasa, abakomoka kuri Yakobo bazasanza amasinde. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana11 Kera Abefurayimu bari nk'ishāshi yatojwe kumvira, ntiyanga guhonyora ingano, nashyize umutambiko ku ijosi ryayo ryiza. Abefurayimu na bo nzabakoresha imirimo iremereye, Abayuda nzabambika ibisuka bihinga babikurure nk'ibimasa, abakomoka kuri Yakobo bazasanza amasinde. Faic an caibideil |