Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Hoseya 1:7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Naho inzu ya Yuda yo nzayigirira impuhwe, maze mbakize, jyewe Uhoraho, Imana yabo. Nta bwo rero nzabakiza nkoresheje umuheto, inkota cyangwa ngo ndeme intambara, nta n’ubwo nzakoresha amafarasi cyangwa abayagenderaho.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 Ariko ya nzu ya Yuda nzayibabarira mbakize ngiriye Uwiteka Imana yabo, kandi sinzabakirisha umuheto cyangwa inkota, cyangwa intambara cyangwa amafarashi, cyangwa abagendera ku mafarashi.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Ariko Abayuda bo nzabagirira impuhwe. Jyewe Uhoraho Imana yabo nzabakiza. Icyakora sinzabakiza nkoresheje imiheto cyangwa inkota, cyangwa intambara cyangwa amafarasi n'abayarwaniraho.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Ariko Abayuda bo nzabagirira impuhwe. Jyewe Uhoraho Imana yabo nzabakiza. Icyakora sinzabakiza nkoresheje imiheto cyangwa inkota, cyangwa intambara cyangwa amafarasi n'abayarwaniraho.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Hoseya 1:7
26 Iomraidhean Croise  

(Nuko Izayi arongera abwira Hezekiya, ati) Naho wowe, dore ikizakubera ikimenyetso: muri uyu mwaka muzarya ibyasigaye mu bibuba, umwaka ukurikiyeho murye ibyimejeje ubwabyo, ariko mu wa gatatu muzabiba, musarure, kandi muzatera imizabibu, murye imbuto zayo.


Nzarinda uyu murwa nywukize, mbigiriye jye ubwanjye, n’umugaragu wanjye Dawudi.’»


Mu ijoro rikurikiraho, Malayika w’Uhoraho araza yambukiranya ingando y’Abanyashuru, yicamo abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na batanu. Mu gitondo bose bari babaye imirambo.


Ingabo z’Abaramu zisanga Elisha; na we asaba Uhoraho muri aya magambo: «Huma amaso ya ziriya ngabo!» Uhoraho azihuma amaso nk’uko Elisha yabisabye.


Nta mwami ukizwa n’uko afite ingabo nyinshi, nta n’intwari irengerwa n’uko ifite imbaraga.


Umuheto wanjye si wo niringiraga, inkota yanjye si yo yampaga gutsinda,


Musa rero abwira rubanda, ati «Mwigira ubwoba! Nimukomere, maze muze kwirebera uko Uhoraho abarokora uyu munsi! Koko rero Abanyamisiri muruzi none, nta bwo muzongera kubabona ukundi.


Nuko uwo munsi Uhoraho akiza Abayisraheli igitero cy’Abanyamisiri; maze Abayisraheli babona ku nkombe y’inyanja Abanyamisiri babaye imirambo.


Dore Imana, Umukiza wanjye, ndamwiringira kandi sinkigira ubwoba, kuko imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye ari Uhoraho, wambereye agakiza.»


Nyamara, Uhoraho ategereje ko igihe kigera akabibuka, agiye guhaguruka, kugira ngo abagaragarize impuhwe ze, kuko Uhoraho ari Imana itabera: barahirwa abamwiringira bose !


Yarambwiye ati «Gusubiranya imiryango ya Yakobo, no kugarura abarokotse ba Israheli, ibyo ntibihagije ku mugaragu wanjye; ahubwo nakugeneye kuba urumuri rw’amahanga, kugira ngo umukiro wanjye usakare kugera mu mpera z’isi.»


Noneho rero, ni Nyagasani ubwe uzabihera ikimenyetso: Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu, maze akazamwita Emanuweli.


Uhoraho yarababwiye ati ’Nimwihane imyifatire yanyu mibi n’ibikorwa byanyu by’ubugome, bityo muzatura mu gihugu Uhoraho yabahaye kuva kera na kare, mwebwe n’abasekuruza banyu.


Ntimukiruke inyuma y’ibigirwamana kugira ngo mubikorere cyangwa mubipfukamire, nimureke kundakaza mukora nabi, nanjye sinzabakura.’


natererana nte inkomoko ya Yakobo n’iy’umugaragu wanjye Dawudi? Ese ubwo nareka gutora mu buzukuru be abatware b’umuryango wa Abrahamu, Izaki na Yakobo? Oya, nzabagarura, kuko nabagiriye impuhwe.


Lo‐Ruhama ngo amare gucuka, Gomeri arongera asama inda abyara umuhungu.


Bityo iri koraniro ryose rizamenya ko Uhoraho adakoresha inkota cyangwa icumu; ni we mugenga w’ingabo kandi arabagabiza ibiganza byacu.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan