Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Hoseya 1:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Umugore arongera asama inda, abyara umukobwa. Uhoraho abwira Hozeya, ati «Mwite Lo‐Ruhama (Ntambabazi), kuko inzu ya Israheli ntazongera kuyigirira impuhwe ukundi, ngo nyibabarire.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 Nuko asubizamo inda, abyara umukobwa. Uwiteka aramubwira ati “Izina rye umwite Loruhama, uko ntazongera kugirira inzu ya Isirayeli imbabazi, ntabwo nzongera kubababarira ukundi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Gomeri arongera asama inda, abyara umwana w'umukobwa. Nuko Uhoraho abwira Hozeya ati: “Umwite Ntampuhwe, kuko ntazongera kugirira Abisiraheli impuhwe, sinzakomeza kubababarira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Gomeri arongera asama inda, abyara umwana w'umukobwa. Nuko Uhoraho abwira Hozeya ati: “Umwite Ntampuhwe, kuko ntazongera kugirira Abisiraheli impuhwe, sinzakomeza kubababarira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Hoseya 1:6
11 Iomraidhean Croise  

Ni yo mpamvu yatumye Uhoraho yaranze ubwoko bwose bw’Abayisraheli, arababurabuza, abaterereza abanyazi, hanyuma abaca imbere ye.


Mu mwaka wa cyenda w’ingoma ya Hozeya, umwami w’Abanyashuru atsinda umugi wa Samariya, arawigarurira; anyaga Abayisraheli abajyana muri Ashuru. Abatuza mu karere ka Kala, ku ruzi rwa Habori muri Gozani, no mu migi y’Abamedi.


Ayo mashami namara kugwengera, abagore bazayavunagure, maze bayacane. Ni koko uyu muryango ntiwumva; ni yo mpamvu Uwawuremye atawugiriye impuhwe, Uwawuhanze ntawubabarire.


Lo‐Ruhama ngo amare gucuka, Gomeri arongera asama inda abyara umuhungu.


Uwo munsi — uwo ni Uhoraho ubivuga — nzatuma ijuru riha isi imvura yifuza,


Nimuburanye nyoko! Ngaho nimumuburanye, kuko atakiri umugore wanjye, nanjye simbe umugabo we! Navane mu maso ye imirimbo y’uburaya bwe, akure hagati y’amabere ibiranga ubusambanyi bwe.


Nuko Uhoraho arambwira ati «Amosi we, urabona iki?» Maze ndamusubiza nti «Ni rujora mbona.» Nuko Nyagasani arambwira ati «Dore rero, ngiye gushinga rujora rwagati mu muryango wanjye Israheli, mbaringanize, kandi kuva ubu sinzongera kuyibabarira.


Dore Nyagasani Uhoraho yerekeje amaso ku gihugu cy’abanyabyaha avuga ati «Ngiye kubavana ku isi mbatsembe, ariko nta bwo nzarimbura buheriheri inzu ya Yakobo. Uwo ni Uhoraho ubivuze.


mwebwe abatari umuryango w’Imana kuva kera, ubu ngubu noneho mukaba mwarabaye umuryango wayo, mwebwe mutari abo kugirirwa imbabazi, ubu ngubu noneho mukaba mwarazigiriwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan