Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Filemoni 1:17 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

17 Niba rero wemera ko ndi incuti yawe, uramwakire nk’uko wanyakira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

17 Nuko rero, niba wemera ko dufatanije umurimo umwakire nk'uko wanyakira,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

17 Niba rero wumva ko turi umwe, umwakire nk'aho ari jye wakiriye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

17 Niba rero wumva ko turi umwe, umwakire nk'aho ari jye wakiriye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Filemoni 1:17
17 Iomraidhean Croise  

Ubakiriye neza, ni jye aba yakiriye, n’unyakiriye aba yakiriye Uwantumye.


Uwakira neza umwana nk’uyu ari jye agirira, ni jye aba yakiriye.


Nuko Umwami azabasubize, ati ’Ndababwira ukuri: ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriye.’


Ngo amare kubatizwa kimwe n’abo mu rugo rwe bose, aratwinginga ati «Niba mubona koko ko nemera Nyagasani, nimuze mucumbike iwanjye.» Ni ko kuduhatira kubyemera.


Muzi ko Tito ari mugenzi wanjye dufatanya imirimo yose tubakorera. Naho abandi bavandimwe, bo bahagarariye za Kiliziya, kandi bakaba ikuzo rya Kristu.


None dore n’abanyamahanga na bo bemerewe gusangira umurage umwe natwe, bakaba ingingo z’umubiri umwe hamwe natwe, kandi bakabona uruhare ku isezerano rimwe hamwe natwe muri Kristu Yezu, babikesha Inkuru Nziza.


Ngibyo ibitekerezo mbafitiye mwese, kandi koko birakwiye, kuko mbahoza ku mutima, mwebwe muhora mwifatanyije nanjye mu neza yose Imana yangiriye, haba ubu ndi mu buroko, haba n’igihe twarwaniraga Inkuru Nziza, ngo ikomere.


Abafite ba shebuja b’abakristu, baririnde kubasuzugura bitwaje ko ari abavandimwe. Ahubwo bazabakorere neza kurushaho, kuko nyine iyo mirimo iba igenewe abayoboke n’abavandimwe batoneshejwe n’Imana. Ngibyo ibyo ugomba kwigisha no gushishikariza abandi.


Ndagutakambira kubera umwana wanjye nabyariye mu buroko, Onezimi uwo nguwo,


Ubu ndamukugaruriye, we nkoramutima yanjye.


Kandi niba hari icyawe yatwaye cyangwa akaba akurimo umwenda, uzabimbaze.


Nuko rero, bavandimwe mwatagatifujwe mukaba musangiye ubutorwe bw’ijuru, nimuhugukire Uwo twohererejweho Umuherezagitambo Mukuru ari na We ukwemera kwacu gushingiyeho.


Twabaye koko umwe na Kristu, niba ariko dukomeje kudahinyuka ku mimerere yacu yo mu ntangiriro,


Nimwumve, bavandimwe nkunda! Mbese nyine, Imana si Yo yahisemo abakene muri iyi si, kugira ngo babe abakungahazwe mu kwemera, n’abagenerwamurage b’Ingoma Imana yasezeranyije abayikunda?


Noneho rero, ndinginga abakuru b’ikoraniro bari muri mwe, nkabigira ari uko nanjye ndi umukuru kimwe na bo, n’umuhamya w’ububabare bwa Kristu, nkaba mfite n’uruhare ku ikuzo rigiye kugaragazwa.


Nuko rero, ibyo twiboneye kandi tukabyumva, turabibamenyesheje, kugira ngo namwe mwunge ubumwe natwe, maze twese twunge ubumwe n’Imana Data, hamwe n’Umwana wayo Yezu Kristu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan