Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Filemoni 1:16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

16 Uzasanga atakiri umucakara, ahubwo atambutse umucakara, usange ari umuvandimwe wawe ukunda: jyeweho ni ko amereye rwose, nawe ni ko azakumerera ndetse arusheho, ari mu maso y’abantu, ari no mu maso ya Nyagasani.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

16 atakiri imbata yawe ahubwo aruta imbata, ari mwene So ukundwa, ukundwa nanjye cyane ariko akarushaho gukundwa nawe ku by'umubiri no ku by'Umwami wacu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

16 atakiri umugaragu w'inkoreragahato, ahubwo arenze kuba umugaragu, abaye umuvandimwe w'inkoramutima. Jyewe ubwanjye ni ko mubona ndetse cyane, ariko wowe uzarushaho kumubona utyo kubera imibanire isanzwe no kubera kuba umwe muri Nyagasani.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

16 atakiri umugaragu w'inkoreragahato, ahubwo arenze kuba umugaragu, abaye umuvandimwe w'inkoramutima. Jyewe ubwanjye ni ko mubona ndetse cyane, ariko wowe uzarushaho kumubona utyo kubera imibanire isanzwe no kubera kuba umwe muri Nyagasani.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Filemoni 1:16
10 Iomraidhean Croise  

Mwebweho ntimugatume babita ’Mwigisha’, kuko Umwigisha wanyu ari umwe gusa, mwese mukaba abavandimwe.


Nuko Ananiya aragenda, yinjira mu nzu, amuramburiraho ibiganza, maze aramubwira ati «Sawuli muvandimwe! Nyagasani Yezu wakubonekeye mu nzira uza ino yakuntumyeho, kugira ngo wongere kubona kandi wuzuremo Roho Mutagatifu.»


Kuko uwo Nyagasani yahamagariye mu bucakara, aba ari umwigenge muri Nyagasani. Kimwe n’uko uwahamagawe yigenga, aba ari umugaragu wa Kristu.


Bagaragu, nimwumvire muri byose ba shobuja bo kuri iyi si, mudakorera ijisho, nk’aho ari abantu mushaka gushimisha, ahubwo mubigirane umutima utaryarya, mwubaha Nyagasani.


Abafite ba shebuja b’abakristu, baririnde kubasuzugura bitwaje ko ari abavandimwe. Ahubwo bazabakorere neza kurushaho, kuko nyine iyo mirimo iba igenewe abayoboke n’abavandimwe batoneshejwe n’Imana. Ngibyo ibyo ugomba kwigisha no gushishikariza abandi.


Nuko rero, bavandimwe mwatagatifujwe mukaba musangiye ubutorwe bw’ijuru, nimuhugukire Uwo twohererejweho Umuherezagitambo Mukuru ari na We ukwemera kwacu gushingiyeho.


Umuntu wese wemera ko Yezu ari Kristu, yabyawe n’Imana; kandi n’umuntu wese ukunda Imana Umubyeyi, akunda n’uwabyawe na Yo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan