Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Filemoni 1:14 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

14 Ariko nta cyo nashatse gukora utabyemeye, kugira ngo icyo gikorwa cyiza kitakubera agahato, ahubwo gituruke ku bwende bwawe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

14 Ariko nta cyo nshaka gukora ntakugishije inama, kugira ngo icyiza ukora utaba ugihaswe, ahubwo ugikore ukunze.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

14 Nyamara nta cyo nashatse gukora utakinyemereye, kugira ngo ineza wagira uyigire ku bwende bwawe atari uko ubihatiwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

14 Nyamara nta cyo nashatse gukora utakinyemereye, kugira ngo ineza wagira uyigire ku bwende bwawe atari uko ubihatiwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Filemoni 1:14
10 Iomraidhean Croise  

Uhoraho Mana yacu, nzi ko usuzuma imitima kandi ugashimishwa n’ubutabera n’ubutungane. Nanjye ubwanjye ngutuye ibi byose, mbigiranye umutima utunganye; kandi n’umuryango wawe uri hano, nshimishijwe no kuwubona uguhereza amaturo yawo ubikuye ku mutima.


Wahawe ubutware kuva ukivuka, wimikirwa ku misozi mitagatifu; mbese nk’urume rutonda mu museke, uko ni ko nakwibyariye!»


Yabaye rero nabikoraga ku bwende bwanjye, nari nkwiye kubihemberwa; ariko ubwo mbitegetswe, ni umuzigo nahawe.


Ni iyihe ngabo yagiye ku rugamba, kandi igomba no kwigemurira? Ni nde wahinga umuzabibu, ntawuryeho imbuto? Cyangwa se ni nde wakorora ubushyo, maze ntanywe amata yabwo?


Nta bwo dushaka kubagora mu byerekeye ukwemera, kuko ukwemera kwanyu kutajegajega, ahubwo turabafasha ngo muhimbarwe.


Utangana umutima mwiza ntagayirwa icyo adafite, ashimirwa icyo yatanze!


Nasanze ibyiza ari uko abo bavandimwe bambanziriza ngo begeranye amaturo yanyu, maze ibyo mwiyemeje gutanga ku buntu bimaze kuringanizwa, bizabe iby’ubuntu koko, atari ibyo mutanze mugononwa.


Buri wese rero atange uko umutima we ubimubwira, atinuba, adahaswe, kuko Imana ikunda utanga yishimye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan