Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Amosi 8:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Kuri uwo munsi— uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze— nzategeka izuba kurenga ku manywa y’ihangu, kandi ntume ku isi hacura umwijima izuba riva.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Kandi uwo munsi, ni ko Uwiteka Imana ivuga, nzatuma izuba rirenga ku manywa y'ihangu, kandi nzazana ubwirakabiri ku isi hakiri ku manywa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Uwo munsi nzatuma izuba rirenga amanywa ava, nzatuma igihugu gicura umwijima ku manywa y'ihangu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Uwo munsi nzatuma izuba rirenga amanywa ava, nzatuma igihugu gicura umwijima ku manywa y'ihangu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Amosi 8:9
18 Iomraidhean Croise  

bityo bakarindagira mu mwijima, kandi ari ku manywa y’ihangu, bagasa n’abagenda mu ijoro, kandi amanywa ava.


Inyenyeri zo ku ijuru n’ubwinshi bwazo, ntizizongera kumurika ukundi, izuba rizijima rikirasa, ukwezi koye kumurika.


Nimukuze Uhoraho Imana yanyu, mbere y’uko aboherereza umwijima, mbere y’uko ibirenge byanyu bitsikira mu misozi yaguweho n’ijoro. Mutegereje urumuri, ariko yaruhinduyemo umwijima, arugira igicu cyijimye.


Uwabyaye abahungu barindwi yacitse intege, arahumekana impumu. Izuba rye ryarenze amanywa ava; yakozwe n’isoni, aramwaragurika. Ibyo bari basigaranye, ngiye kubigabiza inkota n’ibitero by’abanzi babo. Uwo ni Uhoraho ubivuze! (Yeremiya:)


Igihe uzaba umaze kuzima, nzatwikira ijuru nzimye n’inyenyeri, izuba nzaritwikiriza ibicu, n’ukwezi koye kuzongera kumurika ukundi.


Nguwo Uwabumbabumbye imisozi, akarema umuyaga, agahishurira umuntu imigambi ye, we ugenga umwijima n’umucyo, agatambagira ibitwa byo ku isi. Izina rye ni Uhoraho, Imana umugaba w’ingabo.


Uwaremye urujeje rw’inyenyeri z’ibihangange n’izitwa Oriyoni, we uhindura umwijima mo igitondo gitangaje, agahindura umunsi mo ijoro ryijimye, agahamagara amazi yo mu nyanja ngo ayasandaze ku isi; izina rye ni Uhoraho!


Ni yo mpamvu ijoro rizabagwaho, mwoye kubonekerwa, mubundikiwe n’umwijima, nta cyo mugihanura; abahanuzi izuba ribarengeyeho, umunsi ubiriyeho.


uzaba umunsi w’imbonekarimwe, Uhoraho arawuzi. Nta manywa cyangwa ijoro bizabaho ukundi, ariko nibigeza ku mugoroba urumuri ruzamurika.


Bidatinze, nyuma y’iyo minsi y’amagorwa, izuba rizacura umwijima, ukwezi ntikuzamurika, inyenyeri zizahanuka ku ijuru, maze ibikomeye byo mu ijuru bihungabane.


Kuva ku isaha ya gatandatu kugeza ku isaha ya cyenda hacura umwijima ku isi yose.


Bigejeje ku isaha ya gatandatu, umwijima ucura ku isi yose, kugeza ku isaha ya cyenda.


Hari nko ku isaha ya gatandatu, maze ku isi yose hacura umwijima, izuba rirazima bigeza ku isaha ya cyenda.


Hanyuma mbona ahambuye ikashe ya gatandatu; maze haba umutingito w’isi ukaze cyane, izuba ririjima nk’umwenda wirabura, n’ukwezi uko kwakabaye guhinduka amaraso.


Umumalayika wa kane na we avuza akarumbeti ke: nuko igice cya gatatu cy’izuba, igice cya gatatu cy’ukwezi, n’igice cya gatatu cy’inyenyeri birakobana; kimwe cya gatatu cyabyo kirijima, ku buryo amanywa yatakaje igice cya gatatu cy’umucyo n’ijoro bikaba bityo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan