Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Amosi 8:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 muvuga ngo «Mbese imboneka z’ukwezi zizarangira ryari, kugira ngo dushobore kugurisha ingano, na sabato izashira ryari, ngo dushobore gufungura imifuka y’ingano twahunitse, tugabanye igipimo twunguriramo n’igiciro, tubeshyeshye iminzani y’ubuhendanyi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 “Mbese ukwezi kuzijima ryari kugira ngo tugure imyaka, n'isabato irashira ryari kugira ngo duhununure ibigega by'ingano, dutubye efa, dutubure shekeli, tubeshyeshe iminzani y'uburiganya,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Muribwira muti: “Umunsi mukuru w'imboneko z'ukwezi urarangira ryari ngo twicururize?” Kandi muti: “Si twe tubona isabato irangira ngo tugurishe ingano! Turica iminzani twibe ibiro, duhende rubanda,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Muribwira muti: “Umunsi mukuru w'imboneko z'ukwezi urarangira ryari ngo twicururize?” Kandi muti: “Si twe tubona isabato irangira ngo tugurishe ingano! Turica iminzani twibe ibiro, duhende rubanda,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Amosi 8:5
24 Iomraidhean Croise  

Umugabo aramubaza ati «Ni kuki ushaka kujya iwe uyu munsi, kandi atari ku mboneko y’ukwezi cyangwa kuri sabato?» Aramusubiza ati «Wihagarika umutima!»


«Ubwire Abayisraheli, uti ’Muzubahirize amasabato yanjye mubishishikariye, kuko ari cyo kimenyetso nashyize hagati yanjye namwe, uko ibisekuru byanyu bikurikirana, kugira ngo bamenye ko ari jye Uhoraho ubatagatifuza.


Uhoraho azirana n’iminzani ibeshya, ariko akunda ibipimo by’ukuri.


Uhoraho ashimishwa n’iminzani iboneye, ni we wategetse uko bagomba gupima.


Uhoraho yanga ibipimo bihuguza, iminzani yiba si myiza.


Nimusigeho kuzana amaturo y’imburamumaro, umwotsi wayo narawuzinutswe. Imboneko z’ukwezi, amasabato n’andi makoraniro, iminsi mikuru ivanze n’ubugome, singishobora kubyihanganira!


Niwirinda kwica isabato, no guharanira inyungu zawe ku munsi wanjye mutagatifu, ukita isabato «Umunsi w’umunezero», umunsi mutagatifu w’Uhoraho ukakubera «Umunsi w’icyubahiro», ukawubaha wirinda kugira umurimo ukora, wirinda guharanira inyungu zawe, cyangwa guhihibikana mu bucuruzi bw’urudaca,


Naho wowe, Yakobo, garukira Imana yawe, ukomere ku budahemuka n’ubutungane, kandi ujye uhora wiringiye Imana yawe.


Abakanahani bafite iminzani y’ubuhendanyi mu ntoki, kuko bashimishwa n’ubwambuzi.


Iminzani yanyu hamwe n’amabuye yayo bizajye biba bitabeshya. Nimujya kugira icyo mugera, muzakoreshe akebo cyangwa ikibindi byemewe. Ndi Uhoraho Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Misiri.


Ndabaza nti «Kiriya se cyo gisobanura iki?» Aransubiza ati «Kiriya kije ni icyibo.» Yungamo ati «Biriya ni ibyaha by’abo mu gihugu cyose.»


Arambwira ati «Uyu ni we bugome.» Hanyuma amutsindagira mu cyibo maze asubizaho umutemeri uremereye w’icyuma.


Murongera muti «Uyu murimo uraruhanyije!» maze mukansuzugura, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. Murazana itungo munyaze, iricumbagira cyangwa irirwaye, mukarintura; bene ayo maturo, nshobora se kuyakira? Uwo ni Uhoraho ubivuga.


Ku munsi w’ibyishimo, uw’ibirori na buri wa mbere w’ukwezi, muzavuza izo mpanda kugira ngo amajwi yazo aherekeze ibitambo byanyu bitwikwa cyangwa by’ubuhoro; ibyo bizatuma Imana yanyu ibibuka. Ndi Uhoraho Imana yanyu.»


Nuko rero ntihakagire ubacira urubanza mu byerekeye ibiribwa cyangwa ibinyobwa, cyangwa se kubera iminsi mikuru, imboneko z’ukwezi n’amasabato.


Dawudi abwira Yonatani, ati «Dore ejo ukwezi kuzaboneka, kandi nagombaga gusangira n’umwami. Ariko reka nigendere, maze nzihishe ku gasozi kuzageza ejobundi nimugoroba.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan