Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Amosi 8:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Uwo munsi mu ngoro bazaririmba indirimbo z’amaganya, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, intumbi zizaba nyinshi, aho bazazijugunya, bose bazumirwa.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Uwo munsi indirimbo zo mu rusengero zizahinduka umuborogo, ni ko Uwiteka Imana ivuga, intumbi zizaba nyinshi, ahantu hose bazazijugunya bumiwe.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Uwo munsi abaririmbaga mu ngoro basengeramo bazacura imiborogo. Ahantu hose imirambo izaba myinshi, bazayijugunya bumiwe.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Uwo munsi abaririmbaga mu ngoro basengeramo bazacura imiborogo. Ahantu hose imirambo izaba myinshi, bazayijugunya bumiwe.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Amosi 8:3
21 Iomraidhean Croise  

Nkiza ibicumuro byanjye byose, undinde ibitutsi by’abasazi.


Mu ijoro rikurikiyeho, Malayika w’Uhoraho araza yambukiranya ingando y’Abanyashuru, yicamo abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na batanu. Mu gitondo bose bari babaye imirambo!


None rero Uhoraho avuze atya, kuri Yoyakimu mwene Yoziya, umwami wa Yuda: Ntihazagire umuririra avuga ngo «Bavandimwe, mbega ibyago! Bashiki banjye, mbega ishyano!» Ntihazagire rwose umuririra, avuga ngo «Mbega ibyago, databuja! Mbega ibyago, nyakubahwa!»


Abakuru b’umwari w’i Siyoni bicaye hasi, bagwa mu kantu; none baritumurira umukungugu mu mutwe, bakenyeye ibigunira. Abari b’i Yeruzalemu bubitse umutwe ukora ku butaka.


Bahinzi, nimwumirwe; bene imizabibu, muboroge; muririre ingano nini n’iza bushoki: kuko umusaruro wo mu mirima wangiritse.


Nimukenyere maze muganye, mwe baherezabitambo! Namwe abashinzwe imirimo yo ku rutambiro, nimuboroge! Nimurare ijoro mwambaye ibigunira, mwe abashinzwe imirimo y’Imana yanjye.


Nimukanguke, mwa basinzi mwe, nimurire kandi muboroge, mwebwe mwese abanywi ba divayi, kubera divayi nshyashya mutacyongeye gukoza mu kanwa!


Nuko Musa abwira Aroni, ati «Uhoraho yari yabivuze ukuri: ’Ubutungane bwanjye bugaragarira mu banyegera, kandi ngomba guherwa ikuzo imbere y’umuryango wose.’» Aroni araceceka, arumirwa.


Nabateje icyorezo nka kimwe cyo mu Misiri, nicisha inkota abasore banyu, njyana amafarasi yanyu ho iminyago, ntuma umunuko w’intumbi zo mu ngando zanyu ubazamukira mu mazuru, ariko ntimwangarukira! Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo, Nyagasani avuze atya: Ku karubanda hose bazarira, mu mayira yose bavuge bati «Mbega ishyano! Mbega ishyano!» Bazatumira umuhinzi ngo yirabure, n’abamenyereye imiborogo ngo barire.


Igiza kure urusaku rw’indirimbo zawe, n’umurya w’inanga zanyu sinshobora kuwumva.


Ngabo baryamye ku mariri akoze mu mahembe y’inzovu, bagaramye mu ntebe zabo, bakarya abana b’intama n’inyana z’imitavu,


baregura inanga bagapfa gucuranga, bakaririmba nka Dawudi indirimbo bihimbiye,


Nyagasani Uhoraho arabirahiye, Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo avuze atya : Nanga urunuka ubwirasi bw’umuryango wa Yakobo, nkanga n’ingoro zayo, umugi wose uko wakabaye nzawutererana.


Ingendo zanyu zigamije kunsenga nzazihinduramo iminsi y’ibyago, indirimbo zanyu zose nzihindure iz’amaganya. Abantu bose nzabakenyeza amagunira, imitwe yabo iharangurwe. Nzabatera akababaro k’urupfu, nk’ak’upfushije umwana we w’umuhungu w’ikinege, n’ibizakurikiraho bizasa n’iby’umunsi w’amaganya.


Abanyamafarasi biteguye kurasa, inkota ziragurumana nk’amafumba, amacumu ararabya nk’umurabyo. Abapfuye ni benshi, imirambo irandagaye hose, intumbi ntizibarika, baragenda bazisitaraho!


Nimuceceke imbere ya Nyagasani Uhoraho, kuko umunsi w’Uhoraho wegereje! Ni koko, Uhoraho yateguye igitambo, anatagatifuza abatumirwa be.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan