Uhoraho yanyeretse ibitebo bibiri byuzuye imbuto z’umutini, biteretse imbere y’Ingoro ye. Ubwo hari nyuma y’uko Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, yajyanaga bunyago Yekoniya mwene Yoyakimu, umwami wa Yuda, hamwe n’abatware ba Yuda, abacuzi n’abanyabukorikori, akabavana i Yeruzalemu abajyana i Babiloni.