Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Amosi 7:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Nuko Uhoraho arambwira ati «Amosi we, urabona iki?» Maze ndamusubiza nti «Ni rujora mbona.» Nuko Nyagasani arambwira ati «Dore rero, ngiye gushinga rujora rwagati mu muryango wanjye Israheli, mbaringanize, kandi kuva ubu sinzongera kuyibabarira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 Maze Uwiteka arambaza ati “Amosi we, ubonye iki?” Nti “Mbonye timasi.” Umwami ati “Dore nzashyira timasi mu bwoko bwanjye Isirayeli, sinzongera kubanyuraho ukundi

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Uhoraho arambaza ati: “Amosi we, iki ni iki?” Ndamusubiza nti: “Ni impinyuzarukuta.” Nyagasani ni ko kumbwira ati: “Dore ndayikoresheje kugira ngo mpinyuze ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli bumeze nk'urukuta rutagororotse. Ubu bwo sinzakomeza kubihanganira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Uhoraho arambaza ati: “Amosi we, iki ni iki?” Ndamusubiza nti: “Ni impinyuzarukuta.” Nyagasani ni ko kumbwira ati: “Dore ndayikoresheje kugira ngo mpinyuze ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli bumeze nk'urukuta rutagororotse. Ubu bwo sinzakomeza kubihanganira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Amosi 7:8
15 Iomraidhean Croise  

Ngiye gusenya Yeruzalemu nyiringanize n’ubutaka, nk’uko nashenye Samariya n’inzu ya Akabu nkabiringaniza n’umugozi mbishyizeho imbaho y’amazi. Ngiye guhanagura Yeruzalemu nyivanemo abaturage bayo bose, mbagabize abanzi babo, babahige kandi babanyage,


Ubutungane buzambera inago yo gupimisha, ubutabera bumbere imbaho y’amazi. Urubura ruzakubura ubuhungiro bw’ikinyoma, amazi ahitane ubwugamo bwanyu.


Kizaba intaho y’ibihunyira n’ibinyogote, giturwe n’ibyanira n’ibikona. Uhoraho azakigeresha inago y’icyorezo, agipime cyose akiringanize, maze gihinduke ubusa.


Ni wowe wanyanze, untera umugongo. Uwo ni Uhoraho ubivuze! Nakuramburiyeho ikiganza ngo nkurimbure, kuko narambiwe guhora nkugirira imbabazi!


Uhoraho agambiriye kurimbura inkike y’umwari w’i Siyoni; agiye kuharinganiza ateyeho umugozi, kandi ntazahina akaboko atamaze kuhatsemba. Inkuta n’inkike azishyize mu cyunamo; zose zizasenyukira icyarimwe.


Umugore arongera asama inda, abyara umukobwa. Uhoraho abwira Hozeya, ati «Mwite Lo‐Ruhama (Ntambabazi), kuko inzu ya Israheli ntazongera kuyigirira impuhwe ukundi, ngo nyibabarire.


Dore ibyo Nyagasani yanyeretse: yari ahagaze iruhande rw’urukuta, afite rujora mu ntoki.


Nuko arambwira ati «Amosi, urabona iki?» Ndamusubiza nti «Ndabona igitebo kirimo imbuto zeze impeshyi igiye kurangira.» Uhoraho arambwira ati «Israheli, umuryango wanjye, ugeze ku ndunduro yawo, sinzongera kugaruka ari wo unzanye.


Mbese wagereranywa n’iyihe Mana, wowe wihanganira icyaha, ukirengagiza ubugome? Urukundo ugirira udusigisigi tw’umuryango wawe rutuma udakomeza kuwurakarira, ahubwo ugashimishwa no kutugirira impuhwe.


Arambaza ati «Urabona iki?» Ndasubiza nti «Ndabona ikinyarumuri gikozwe muri zahabu gusa, kiriho urwabya rw’amavuta, kikabaho n’amatara arindwi n’imiheha irindwi yo gushyira amavuta muri buri tara.


Umumalayika arambaza ati «Urabona iki?» Ndamusubiza nti «Ndabona umuzinge w’igitabo kiguruka, ufite uburebure bw’imikono makumyabiri, n’imikono icumi y’ubugari.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan