Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Amosi 7:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Nya gasani Uhoraho yisubiraho, arasubiza ati «Ibyo na byo ntibizabaho.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 Uwiteka arigarura ati “Na byo ntibizabaho.” Ni ko Uwiteka Imana yavuze.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Maze Uhoraho yisubiraho ati: “Ibyo ubonye na byo ntibizabaho.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho yavuze.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Maze Uhoraho yisubiraho ati: “Ibyo ubonye na byo ntibizabaho.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho yavuze.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Amosi 7:6
16 Iomraidhean Croise  

Ni ko kuvuga, ati «Ngiye gutsemba ku isi abantu naremye; kandi hamwe na bo nzatsembe amatungo n’ibikoko, ndetse n’ibiguruka mu kirere, kuko nicuza icyatumye mbirema.»


Imana yohereza malayika i Yeruzalemu kugira ngo ayirimbure. Nk’aho yayirimbuye, Uhoraho arabireba maze agira impuhwe. Abwira malayika w’umurimbuzi, ati «Birahagije! Ubu ngubu hina ukuboko!» Ubwo malayika w’Uhoraho yarahagaze ku mbuga ya Orunani w’Umuyebuzi.


yazirikana isezerano yari yarabagiriye, ubudahemuka bwe bukamutera kwisubiraho;


kuko Uhoraho arenganura umuryango we, akagirira impuhwe abagaragu be.


Nyamara yo, Nyir’ibambe, aho kubarimbura, ikabababarira; kenshi yacubije uburakari bwayo, ntiyakurikiza uko bayibabaje.


Uhoraho, tugarukire! Uzaturakarira na ryari? Babarira abagaragu bawe,


Nuko Uhoraho yisubiraho, areka inabi yari yashatse kugirira umuryango we.


Hari ubwo se Hezekiya, umwami wa Yuda n’imbaga ye bigeze bica uwo muhanuzi? Ahubwo ntibagaragarije Uhoraho icyubahiro, bagahagurukira kumwurura? Uhoraho na we areka amakuba yari yiyemeje kubateza, none twebwe twari tugiye kwikururira ishyano.»


Nimwemera kuguma muri iki gihugu, nzabubaka, ubutazongera kubarimbura; nzabatera noye kuzabarandura ukundi, kuko nicujije ikibi nabagiriye.


Nimushishimure imitima yanyu, aho gushishimura ibyo mwambaye, maze mugarukire Uhoraho, Imana yanyu, kuko agwa neza akanagira impuhwe; atinda kurakara akaba n’indahemuka, kandi ntakunda guteza ibyago.


Uhoraho yisubiraho, arasubiza ati «Ntibizabaho.»


Dore ibyo Nyagasani yanyeretse: yari ahagaze iruhande rw’urukuta, afite rujora mu ntoki.


Imana ibonye ibyo bakoraga, n’uko bahinduye bakareka imigenzereze yabo mibi, na yo ihindura imigambi, icyago yari yabateguje ntiyakibateza.


Yambaza Uhoraho, avuga ati «Si ibi nari navuze igihe nari nkiri mu gihugu cyanjye? Ni cyo cyatumye mbanza guhungira i Tarishishi. Nari nzi nyine ko uri Imana y’impuhwe n’ibambe, utinda kurakara kandi ukungahaye ubudahemuka, ntukomeza umugambi wo kugira nabi.


Baherako bitandukanya n’imana z’abanyamahanga, maze bayoboka Uhoraho utakwihanganira amakuba ya Israheli.


Igihe cyose Uhoraho yabohererezaga umucamanza, Uhoraho yahoranaga na we mu buzima bwe bwose, kuko yumvaga amaganya baterwaga n’ababarenganya, maze akabagirira impuhwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan