Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Amosi 7:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 mbonye izo nzige zimaze gutsemba ibyatsi byose byo mu gihugu, ndavuga nti «Uhoraho, Mana yanjye, gira impuhwe, ndakwinginze: umuryango wa Yakobo se wabaho ute? Ni muto cyane!»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Zimaze kurya ubwatsi bwo mu gihugu ndataka nti “Uwiteka Mana, babarira ndakwinginze! Yakobo yabyihanganira ate, ko ari muto?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Nuko inzige zitsemba ubwatsi bwose bwo mu gihugu, maze ndatakamba nti: “Nyagasani Uhoraho, girira imbabazi abakomoka kuri Yakobo. Mbese bazabyutsa umutwe bate ko ari bake?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Nuko inzige zitsemba ubwatsi bwose bwo mu gihugu, maze ndatakamba nti: “Nyagasani Uhoraho, girira imbabazi abakomoka kuri Yakobo. Mbese bazabyutsa umutwe bate ko ari bake?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Amosi 7:2
20 Iomraidhean Croise  

Igenewe umuririmbisha, ikajyana n’inanga y’imirya munani. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.


Zitwikira ubutaka bwose, kugeza aho butakigaragara. Ziyongobeza ibyatsi byo mu gihugu, n’imbuto zose ziri ku biti, izo urubura rwari rwarasize; maze ntihasigara ibabi na rimwe ku biti, cyangwa icyatsi na kimwe mu mirima y’igihugu cyose cya Misiri.


Nuko aravuga ati «Nyagasani, niba koko mfite ubutoni mu maso yawe, ngaho databuja niyemere kugendana natwe. Yego turi umuryango ufite ijosi rishingaraye; ariko rero utubabarire ibicumuro byacu n’ibyaha byacu, maze utugire ubukonde bwawe!»


Uwazana ngo Uhoraho Imana yawe yumve amagambo yavuzwe n’umufasha w’ingando, ayatumwe n’umwami w’Abanyashuru, ngo atuke Imana nzima. Icyazana ngo Uhoraho Imana yawe abahanire ayo magambo yumvise! Ngaho takambira Uhoraho, usabira aka gasigisigi kagihumeka!»


Ibyago bibiri kandi bisa birakugarije: isenywa n’ukurimburwa, inzara n’intambara. Ni nde uzakuririra? Ni nde uzaguhumuriza ?


Niba ibyaha byacu bidushinja, Uhoraho, gira icyo ukora uheshe izina ryawe ikuzo! Ni koko, ntidusiba kukwihakana, imbere yawe turi abanyabyaha.


begera umuhanuzi Yeremiya, baramubwira bati «Ibyo tugusaba ubyumve! Dutakambire kuri Uhoraho Imana yawe, twebwe abacitse ku icumu — ni koko, dore dusigaye turi mbarwa kandi twarahoze turi benshi nk’uko nawe ubyirebera —


Mu gihe nahanuraga rero, Pelatiyahu mwene Benayahu arapfa. Nuko nitura hasi nubamye, maze ntera hejuru mu ijwi riranguruye nti «Nyagasani Uhoraho, waba se ugiye gutsiratsiza agasigisigi ka Israheli?»


Igihe bariho bica, nsigara jyenyine maze nikubita hasi nubamye, ni ko gutera hejuru nti «Nyagasani Uhoraho, rwose ugiye gutsemba agasigisigi ka Israheli, ucubanurira umujinya wawe kuri Yeruzalemu ?»


Abaherezabitambo, ari bo bashinzwe imirimo y’Uhoraho, nibaririre hagati y’umuryango w’Ingoro n’urutambiro; nibatakambe bagira bati «Uhoraho, babarira imbaga yawe; wikoza isoni umurage wawe, ngo amahanga awuhindure urw’amenyo. Ni iki cyatuma mu mahanga bavuga ngo: Mbese Imana yabo iba he?»


Nateje nkongwa n’inanda mu myaka yanyu; ubukungu bw’ubusitani bwanyu, imizabibu yanyu, imitini yanyu n’ibiti byanyu bivamo amavuta byonwa n’inzige, ariko ntimwangarukira! Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Ni ko kuvuga nti «Uhoraho Mana yanjye, sigaho ndakwinginze, umuryango wa Yakobo se wabaho ute? Ni muto cyane!»


ariko zibuzwa kugira icyatsi cyo ku isi zikoraho, ku kimera cyose cyangwa ku giti icyo ari cyo cyose, keretse gusa ku bantu badafite ku gahanga ikashe y’Imana.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan