Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Amosi 7:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Dore ibyo Nyagasani Uhoraho yanyeretse: yoherezaga inzige igihe ubwatsi bwabaga butangiye kumera — ndashaka kuvuga ubwatsi butoha nyuma y’umuganura wagenewe umwami —

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Ibi ni byo Uwiteka Imana yanyeretse: dore yaremeye inzige uruhira, rutangiye kumera. Urwo ruhira ni urwameze ubwatsi bw'umwami bumaze gutemwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Dore ibyo Nyagasani Uhoraho yanyeretse: nabonye Uhoraho yohereje amarumbu y'inzige igihe ubwatsi bwari bumaze gushibuka aho bari baratemye ubugenewe umwami.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Dore ibyo Nyagasani Uhoraho yanyeretse: nabonye Uhoraho yohereje amarumbu y'inzige igihe ubwatsi bwari bumaze gushibuka aho bari baratemye ubugenewe umwami.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Amosi 7:1
14 Iomraidhean Croise  

Iminyago bayirohaho, boshye inzige ziteye, ibyawe bakabyikwiza, boshye ibihore mu mirima.


Uhoraho yanyeretse ibitebo bibiri byuzuye imbuto z’umutini, biteretse imbere y’Ingoro ye. Ubwo hari nyuma y’uko Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, yajyanaga bunyago Yekoniya mwene Yoyakimu, umwami wa Yuda, hamwe n’abatware ba Yuda, abacuzi n’abanyabukorikori, akabavana i Yeruzalemu abajyana i Babiloni.


Hanyuma ntekerereza abari barajyanywe bunyago ibyo Uhoraho yari yanyeretse byose.


Ibyo insanane zasize, byariwe n’inzige; ibyo inzige zisize, biribwa n’indahaga; ibyo indahaga zishigaje, na byo biribwa n’ibihore.


«Nzabariha ibyariwe n’insanane muri ya myaka yose, bikaribwa n’inzige, n’indahaga, n’ibihore, ari byo cya gitero cyanjye nabateje.


Nateje nkongwa n’inanda mu myaka yanyu; ubukungu bw’ubusitani bwanyu, imizabibu yanyu, imitini yanyu n’ibiti byanyu bivamo amavuta byonwa n’inzige, ariko ntimwangarukira! Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Dore ibyo Nyagasani Uhoraho yanyeretse: Nyagasani Uhoraho yitabaje umuriro ngo ace urubanza, nuko umuriro wuzura inyenga nini, ukongora n’intara ya Israheli.


Dore ibyo Nyagasani yanyeretse: yari ahagaze iruhande rw’urukuta, afite rujora mu ntoki.


Dore ibyo Nyagasani Uhoraho yanyeretse: yanyeretse igitebo cyuzuye imbuto zeze impeshyi igiye kurangira.


Nzabuza isanane kubangiriza imyaka, zoye gutsemba umusaruro w’ubutaka bwanyu, maze imizabibu yo ku misozi yanyu irumbuke, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan