Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Amosi 5:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Uhoraho abwiye inzu ya Israheli atya : Nimunshakashake, muzaronka ubugingo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 “Kuko Uwiteka abwira inzu ya Isirayeli ati ‘Nimunshake mubone kubaho,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Uhoraho arabwira Abisiraheli ati: “Nimunyoboke kugira ngo mubeho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Uhoraho arabwira Abisiraheli ati: “Nimunyoboke kugira ngo mubeho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Amosi 5:4
27 Iomraidhean Croise  

«Ndagusabye, Uhoraho, ibuka ko nagenze imbere yawe nta buryarya kandi n’umutima utunganye, ngakora ibigushimishije.» Nuko Hezekiya asuka amarira menshi cyane.


Nawe, mwana wanjye Salomoni, menya Imana ya so, uyikorere n’umutima utaryarya kandi utunganye kuko Uhoraho agenzura imitima yose, akamenya ibitekerezo biyirimo. Numushakashaka azakwiyereka, ariko numwirengagizaazakujugunya bidasubirwaho.


asohoka asanganira Asa, maze aramubwira ati «Nimunyumve, Asa namwe Bayuda n’Ababenyamini! Uhoraho azabana namwe, niba namwe mubanye na we. Nimumushakashaka azabiyereka, ariko nimumutererana, azabatererana.


Yozafati ashya ubwoba, yiyemeza kugisha inama Uhoraho kandi ategeka Abayuda bose ko basiba kurya.


Nuko Abayuda barakorana kugira ngo bambaze Uhoraho; ndetse n’abaturutse mu migi ya kure na bo baza gutabaza Uhoraho.


Mu mwaka wa munani w’ingoma ye, akiri umusore, Yoziya yatangiye gushakashaka Imana ya sekuruza Dawudi, maze mu mwaka wa cumi n’ibiri atangira gukura muri Yuda n’i Yeruzalemu amasengero y’ahirengeye, inkingi zeguriwe ibigirwamana n’amashusho yabyo yabajwe cyangwa yacuzwe.


Uhoraho, aho ari mu ijuru, yarunamye yerekeje amaso kuri bene muntu, ngo arebe niba hari n’umwe ugifite ubwenge agashakashaka Imana.


Nyagasani, ni wowe nzaharira ibisingizo byanjye mu ikoraniro rigari; imbere y’abagutinya, nzubahiriza amasezerano nakugiriye.


Umutima wanjye wanyibukije ijambo ryawe, wowe wavuze uti «Nimushakashake uruhanga rwanjye!» None rero, Uhoraho, ni rwo nshakashaka,


Ibyo bizanyura Uhoraho, kurusha ikimasa namutura, cyangwa imfizi y’amahembe n’ibinono.


Abiyoroshya nibabibona, bazishima, bati «Mwebwe abashakashaka Imana, murakagwira!»


Baragowe! Abamanuka bajya mu Misiri gutabaza! Barishingikiriza amafarasi, bakiringira amagare y’intambara kuko ari menshi, n’abanyamafarasi kuko ari abanyamaboko, ariko ntibite kuri Nyirubutagatifu wa Israheli, ntibashakashake Uhoraho.


Nimutege amatwi, nimunsange, mwumve maze muzabeho. Nzagirana namwe isezerano rizahoraho, nzabakomereze ibyiza nasezeranyije Dawudi.


Yeremiya arasubiza ati «Nta cyo bazagutwara; gusa wowe tega amatwi ijwi ry’Uhoraho, wumve icyo nkubwira, bityo uzabaho mu mahoro, ukize ubuzima bwawe.


agakora akurikije amategeko yanjye n’amabwiriza yanjye nta buryarya — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — uwo muntu ni intungane koko kandi azabaho.


Nimubiba mukurikije ubutungane, muzasarura imyaka myiza. Nimwitongorere imirima ikiri mishyashya; kuko ari cyo gihe cyo gushakashaka Uhoraho, kugeza ubwo azaza akadusesekazaho ubutungane.


Nimushakashake Uhoraho, muzaronka ubugingo. Naho ubundi, azagwa gitumo inzu ya Yozefu nk’inkongi y’umuriro, ayihindure umuyonga, kandi i Beteli nta muntu wo kuyizimya uzahaboneka.


Ahubwo, nimushakashake Uhoraho, mwebwe, abiyoroshya bo ku isi mwese, mugakurikiza amategeko ye! Ngaho, nimuharanire ubutungane n’ubwiyoroshye; ahari byazabaviramo kubona aho mwikinga, ku munsi w’uburakari bw’Uhoraho!


Kuko usaba wese ahabwa; ushakashatse akaronka, n’ukomanze agakingurirwa.


yungamo ati «Mushyire ku mutima aya magambo yose, ari na yo ntanzeho none gihamya izabashinja, kandi muzabwirize abana banyu kwihatira gukurikiza amagambo yose agize iri Tegeko.


Koko rero nta bwo ari ijambo rikwiye kugira agaciro gake kuri mwe; ahubwo iri jambo ni ryo bugingo bwanyu, ni ryo muzakesha kumara iminsi mu gihugu mugiye kwigarurira mumaze kwambuka Yorudani.»


Ubwo rero uzashakashakire iyo ngiyo Uhoraho Imana yawe; uzamubona kandi numushakashakisha umutima wawe wose, n’amagara yawe yose.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan