Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Amosi 5:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Nyagasani Uhoraho avuze atya : Umugi wajyaga ujyana abantu igihumbi ku rugamba uzasigarana ijana gusa; naho umugi wajyaga ujyana ijana, uzasigarana icumi gusa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Uwiteka Imana iravuga iti “Umudugudu w'inzu ya Isirayeli watabaraga ari ingabo igihumbi hazatabaruka ijana, n'uwatabaraga ari ijana hazatabaruka icumi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Mu mujyi umwe hazaturuka Abisiraheli igihumbi bagiye ku rugamba, nyamara hazatabaruka ijana gusa, mu wundi hazaturuka ijana, nyamara hazatabaruka icumi gusa.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Mu mujyi umwe hazaturuka Abisiraheli igihumbi bagiye ku rugamba, nyamara hazatabaruka ijana gusa, mu wundi hazaturuka ijana, nyamara hazatabaruka icumi gusa.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Amosi 5:3
10 Iomraidhean Croise  

Inka zacu zirakagwira, nta cyuho, nta bushimusi, nta n’induru ikivugwa iwacu.


Iyo Uhoraho, Umugaba w’ingabo, atajya kuturokoramo bamwe bahonotse, twari kuba aka Sodoma, tukamera nka Gomora.


Israheli we! N’ubwo umuryango wawe wangana n’umusenyi wo ku nyanja, hazagaruka bake mu bacitse ku icumu, kuko ukurimburwa kwanyu kutagisibye, urubanza rukarangirira aho;


Kandi n’iyo hasigara kimwe cya cumi, na cyo nzongera ngitwike nk’umushishi watemwe, maze hazasigare igishyitsi cyonyine. Icyo gishyitsi rero, kizakomokaho imbuto ntagatifu.»


Ariko nzareka bamwe muri bo barokoke inkota, inzara n’ibyorezo, kugira ngo bazatekerereze abo mu mahanga bazajyamo amahano yabo yose; bityo na bo bazamenye ko ndi Uhoraho.’»


Haramutse hagize nk’abantu icumi bacika ku icumu mu nzu imwe, na bo bazapfa.


Izayi na we yavuze ibyerekeye Israheli ati «Naho umubare w’abana ba Israheli wangana n’umusenyi wo ku nyanja, agasigisigi konyine ni ko kazarokoka,


Muri mwe hazahonoka bake cyane, n’ubwo mwari muhwanyije ubwinshi n’inyenyeri zo ku ijuru, ku mpamvu y’uko uzaba utumviye ijwi ry’Uhoraho Imana yawe.


Kandi nk’uko Uhoraho yahimbarirwaga kubitaho kugira ngo abahe gutunganirwa no kugwira, ni ko Uhoraho nanone azahimbarirwa kubihata kugira ngo abakindagure maze mushireho. Muzirukanwa mu gihugu mugiye kwinjiramo ngo mukigarurire.


Uhoraho azabatatanyiriza mu bindi bihugu, musigare muri bake cyane hagati y’amahanga, aho Uhoraho azaba yabimuriye bunyago.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan