Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Amosi 4:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Nateje nkongwa n’inanda mu myaka yanyu; ubukungu bw’ubusitani bwanyu, imizabibu yanyu, imitini yanyu n’ibiti byanyu bivamo amavuta byonwa n’inzige, ariko ntimwangarukira! Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 “Nabateje kurumbya ndetse na gikongoro: imirima yanyu myinshi n'inzabibu zanyu n'imitini yanyu n'imyelayo yanyu byonwe n'uburima, ariko ntibyatuma mungarukira.” Ni ko Uwiteka avuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 “Ibihingwa byanyu nabiteje kuma no kubora, inzige zatsembye imirima yanyu n'imizabibu yanyu, zatsembye n'imitini yanyu n'iminzenze yanyu, nyamara ntimwigeze mungarukira.” Uko ni ko Uhoraho avuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 “Ibihingwa byanyu nabiteje kuma no kubora, inzige zatsembye imirima yanyu n'imizabibu yanyu, zatsembye n'imitini yanyu n'iminzenze yanyu, nyamara ntimwigeze mungarukira.” Uko ni ko Uhoraho avuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Amosi 4:9
21 Iomraidhean Croise  

Nihatera inzara mu gihugu, hagatera icyorezo imyaka ikarumba, hagatera inzige, injereri, umwanzi agatera imigi yose y’igihugu, hakaduka icyorezo n’indwara iyo ari yo yose,


Nihatera inzara mu gihugu, hagatera icyorezo, imyaka ikarumba, hagatera inzige, n’ibihore, umwanzi agatera imigi yose y’igihugu, hakaduka icyorezo n’indwara iyo ari yo yose,


Murashaka se kandi ko babahana bate, mwebwe mukomeza gukabya ubwigomeke? Umutwe wanyu wose urarwaye, n’umutima wanyu umeze nabi.


Naho mwebwe abacana umuriro, mukitwaza imyambi igurumana, nimujye mu gishyito cy’umuriro wanyu, rwagati mu nkongi y’umuriro mwicaniye. Kuko ibyo muzabigirirwa n’ikiganza cyanjye, mukazapfana umubabaro.


Ariko Israheli ntirakagarukira uwayihannye, ngo ishakashake Uhoraho, Umugaba w’ingabo.


Ibyo byose Yuda w’umugambanyi yabirenzeho, ntiyangarukira n’umutima we wose, ahubwo ibyaha bye abyicuzanya uburyarya. Uwo ni Uhoraho ubivuze.»


Niko se Uhoraho, ukuri si ko amaso yawe ashaka kureba? Urabahana ariko ntibabikangwa, urabatsemba ariko bakanga kukumva, bigira ba rutare, banga kukugarukira.


Nuko rero, Israheli ntizasubira mu gihugu cya Misiri, ahubwo izategekwa n’umwami wa Ashuru, kuko yanze kungarukira!


Ibyo insanane zasize, byariwe n’inzige; ibyo inzige zisize, biribwa n’indahaga; ibyo indahaga zishigaje, na byo biribwa n’ibihore.


Umuzabibu wanjye ziwuhinduye ubutayu, imitini yanjye zirayivunagura; zirayikokora ziyiragarika hasi, amashami yayo asigara ari imyeru!


«Nzabariha ibyariwe n’insanane muri ya myaka yose, bikaribwa n’inzige, n’indahaga, n’ibihore, ari byo cya gitero cyanjye nabateje.


Ni jye watumye mu migi yanyu yose nta cyo kurya kihaboneka, inzara igatera aho muri hose, nyamara ariko ntimwangarukira! Uwo ni Uhoraho ubivuze.


abantu bo mu migi ibiri cyangwa itatu bajyaga kunywa amazi mu mugi uyafite, inyota yabo ntishire, ariko ntimwangarukira! Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Ni ukuri koko, umutini ntukirabya indabyo, imizabibu ntikigira imbuto, imizeti yarekeye aho kwera, imirima ntigitanga umusaruro, amatungo magufi yashize mu ngo, nta n’amatungo maremare akirangwa mu biraro.


Narabahannye, nangiza ibyo mwakoresheje amaboko yanyu byose mbiteza nkongwa, kagungu n’urubura, ariko mwanga kungarukira, uwo ni Uhoraho ubivuze.


Nzabuza isanane kubangiriza imyaka, zoye gutsemba umusaruro w’ubutaka bwanyu, maze imizabibu yo ku misozi yanyu irumbuke, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga.


Uhoraho azaguteza kuma uhagaze, ubuganga, ubupfurute, uburibwe, amapfa, ubugwangare na kagungu; bizagukurikirane kugeza igihe uzimiye.


Ibiti byawe byose n’imyaka yo ku butaka bwawe, inzige zizabyigabiza.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan