Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Amosi 4:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 abantu bo mu migi ibiri cyangwa itatu bajyaga kunywa amazi mu mugi uyafite, inyota yabo ntishire, ariko ntimwangarukira! Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 Nuko abo mu midugudu ibiri cyangwa itatu bajyaga kunywa amazi mu mudugudu umwe ntibashire inyota, ariko ntibyatuma mungarukira. Ni ko Uwiteka avuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Abantu baturutse mu mijyi itari imwe, baradogadoga bajya mu wundi mujyi gushaka amazi yo kunywa, ntibahabonye abamara inyota, nyamara ntimwigeze mungarukira.” Uko ni ko Uhoraho avuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Abantu baturutse mu mijyi itari imwe, baradogadoga bajya mu wundi mujyi gushaka amazi yo kunywa, ntibahabonye abamara inyota, nyamara ntimwigeze mungarukira.” Uko ni ko Uhoraho avuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Amosi 4:8
16 Iomraidhean Croise  

Akabu abwira Obadiyahu, ati «Genda mu gihugu, ugere ku masoko yose y’amazi no ku tugezi twose: yenda ahari twabona ubwatsi tugaburira amafarasi n’inyumbu, tutavaho dupfusha igice cy’amatungo yacu.»


Ariko Israheli ntirakagarukira uwayihannye, ngo ishakashake Uhoraho, Umugaba w’ingabo.


Ariko mu bahanuzi b’i Yeruzalemu, ho nahabonye amahano arushijeho: bohotse mu busambanyi, batsimbarara ku kinyoma kandi bashyigikira abagizi ba nabi, ku buryo nta n’umwe ushobora kuzibukira ubugome bwe. Bose bambereye nk’abantu ba Sodoma, abaturage ba Yeruzalemu bameze nk’ab’i Gomora.


Ibyo byatumye imvura itagwa, ndetse n’iyo mu itumba irabura, ariko wowe wakomeye ku busambanyi bwawe, ntibwagutera isoni.


Nahoze nibwira ko nimara gukora ibyo byose, izangarukira, ariko ntiyigeze igaruka. Na Yuda, mwene nyina w’umugambanyi, ibyo byose yarabyiboneye.


Niko se Uhoraho, ukuri si ko amaso yawe ashaka kureba? Urabahana ariko ntibabikangwa, urabatsemba ariko bakanga kukumva, bigira ba rutare, banga kukugarukira.


Nuko rero, Israheli ntizasubira mu gihugu cya Misiri, ahubwo izategekwa n’umwami wa Ashuru, kuko yanze kungarukira!


Ubwibone bwa Israheli burayishinja, nyamara ntibagarukira Uhoraho, Imana yabo, n’ubwo babona ibyo byose, nta bwo bamushakashaka!


Ni jye watumye mu migi yanyu yose nta cyo kurya kihaboneka, inzara igatera aho muri hose, nyamara ariko ntimwangarukira! Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Uzarya ariko ntuzahaga, inzara izahora iwawe. Uzazigama ariko nta cyo uzashobora gutunga, n’icyo watunga nakigabiza inkota.


Mwabibye byinshi ariko musarura bike; murarya ariko ntimwijuta; muranywa ariko inyota ikaba yose; murambara ariko ntimushire imbeho! Koko uwakoze yarahembwe, ariko inyungu ayibika mu mufuka utobotse!


Narabahannye, nangiza ibyo mwakoresheje amaboko yanyu byose mbiteza nkongwa, kagungu n’urubura, ariko mwanga kungarukira, uwo ni Uhoraho ubivuze.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan