Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Amosi 4:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Nimutwikishe umusemburo ho igitambo cy’ishimwe, mwamamaze amaturo yanyu mwishakiye, muyarate kuko ari byo mukunda, bana ba Israheli! Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 kandi muture amaturo y'ishimwe hamwe n'ibisembuwe, muvuge n'amaturo muturana umutima ukunze muyamenyekanishe, kuko ari byo mushima, Bisirayeli mwe. Ni ko Uwiteka Imana ivuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Muture ibitambo hamwe n'imigati isembuwe, murate amaturo y'ubushake mwatanze. Koko ni byo bibashimisha, mwa Bisiraheli mwe!” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Muture ibitambo hamwe n'imigati isembuwe, murate amaturo y'ubushake mwatanze. Koko ni byo bibashimisha, mwa Bisiraheli mwe!” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Amosi 4:5
19 Iomraidhean Croise  

Nyamara, umuryango wanjye ntiwumvise ijwi ryanjye, kandi Israheli ntiyanyumvira;


Ibyo Izayi mwene Amosi yabonye byerekeye Yuda na Yeruzalemu ku ngoma ya Oziya, iya Yotamu, iya Akhazi n’iya Hezekiya, abami ba Yuda.


Uhoraho avuze atya: Ibitambo byanyu bitagira ingano bimbwiye iki ? Ibitambo bitwikwa bya za rugeyo n’urugimbu rw’inyana, maze kubihaga; amaraso y’ibimasa, ay’intama n’ay’amasekurume, sinkibishaka!


nimurangiza munze imbere muri iyi Ngoro yitiriwe izina ryanjye, muvuga ngo «Turakijijwe!», maze nyuma mwongere mwikorere ayo marorerwa yose?


Ubwo se muziba, mwice, musambane, murahire mu binyoma, mutwikire Behali ibitambo, mwiruke inyuma y’ibigirwamana bitigeze bibitaho,


Israheli, wikwishima birenze urugero, wisabagizwa n’ibyishimo nk’indi miryango, kuko wigize indaya witarura Imana yawe, ukishimira igihembo cyahumanye uherwa ku mbuga zose zihurirwaho ingano.


Kera nigeze kurabukwa Israheli, imeze nk’imbuto y’umuzabibu mu butayu, mbona n’abasekuruza banyu bameze nk’imbuto y’umutini ihishije mbere; ariko bakigera i Behali‐Pewori biyegurira Sesoni, bahinduka batyo amahano nk’ibyo byabararuye!


Aho muzaba mutuye hose, muzasanga Uhoraho, mumuture imigati ibiri isembuye kandi ikoze mu ifu yuzuye utwibo tubiri. Uwo ni wo muganura ugomba guhabwa Uhoraho.


Nanga urunuka kandi nkagaya ingendo mukora muje kundamya, sinshobora gushimishwa n’amakoraniro yanyu,


igihe muntura ibitambo bitwikwa, no mu maturo yanyu nta na rimwe rinshimisha; sinduha ndeba n’ibitambo byanyu by’ibimasa.


Icyubahiro bampa ni amanjwe: inyigisho bigisha ni amategeko y’abantu gusa.’»


Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mutanga igice cya cumi cy’isogi, n’icy’imbwija, n’icy’inyabutongo, mwirengagije ingingo zikomeye z’amategeko: ubutabera, imbabazi, no kutaryarya. Ngibyo ibyo mwagombaga gutunganya mutirengagije n’ibindi!


Igihe rero utanga imfashanyo, ntukavugishe ihembe imbere yawe, nk’uko indyarya zibigira mu masengero no mu mayira, kugira ngo baratwe n’abantu. Ndababwira ukuri: baba bashyikiriye ingororano yabo.


Byongeye kandi, nk’uko banze kumenya Imana, Imana yabagabije ubwenge bwabo bucuramye ngo bakore ibidakorwa.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan