Amosi 4:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu10 Nabateje icyorezo nka kimwe cyo mu Misiri, nicisha inkota abasore banyu, njyana amafarasi yanyu ho iminyago, ntuma umunuko w’intumbi zo mu ngando zanyu ubazamukira mu mazuru, ariko ntimwangarukira! Uwo ni Uhoraho ubivuze. Faic an caibideilBibiliya Yera10 “Nabateje icyorezo nk'icyo nateje muri Egiputa: abasore banyu nabishije inkota, njyana amafarashi yanyu ho iminyago, natumye umunuko mu ngerero zanyu ubajya mu mazuru, ariko ntibyatuma mungarukira. Ni ko Uwiteka avuga. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D10 “Nabateje ibyorezo nk'ibyo nateje Abanyamisiri, abasore banyu narabaretse bashirira ku rugamba, amafarasi yanyu narayaretse ajyanwa ho iminyago, nabateje umunuko w'intumbi mu nkambi zanyu, nyamara ntimwigeze mungarukira.” Uko ni ko Uhoraho avuga. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana10 “Nabateje ibyorezo nk'ibyo nateje Abanyamisiri, abasore banyu narabaretse bashirira ku rugamba, amafarasi yanyu narayaretse ajyanwa ho iminyago, nabateje umunuko w'intumbi mu nkambi zanyu, nyamara ntimwigeze mungarukira.” Uko ni ko Uhoraho avuga. Faic an caibideil |
Uje aturutse mu majyaruguru, nzamunyuza kure yanyu; nzamuhinda mwerekeza mu gihugu cyumaganye kandi kitera. Ingabo ze z’imbere nzaziganisha mu nyanja y’iburasirazuba, iz’inyuma nziganishe mu nyanja y’iburengerazuba, maze umunuko uzatongore kubera ububore bwazo, kuko Uhoraho azaba yakoze ibintu bikomeye!»