Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Amosi 3:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Ni mwebwe mwenyine namenye mu miryango yose yo ku isi; ni yo mpamvu nzabibaryoza mbaziza ibicumuro byanyu byose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 “Ni mwe gusa namenye bo mu miryango yose yo mu isi, ni cyo gituma nzabahanira ibicumuro byanyu byose.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 “Mu mahanga yose atuye ku isi, ni mwebwe mwenyine nahisemo, ni yo mpamvu nzabahanira ibicumuro byanyu byose.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 “Mu mahanga yose atuye ku isi, ni mwebwe mwenyine nahisemo, ni yo mpamvu nzabahanira ibicumuro byanyu byose.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Amosi 3:2
37 Iomraidhean Croise  

Ngiyo imiryango ya bene Nowa, ukurikije imbyaro zabo n’amahanga yabo. Amahanga yose ari ku isi, nyuma y’umwuzure, ni bo yakomotseho.


Koko rero naramutoye kugira ngo azatoze abana be n’abo mu nzu ye kuzakomeza inzira y’Uhoraho, bakurikiza ubutabera n’ubutungane, amaze gusaza; bityo Uhoraho azabone kurangiriza Abrahamu icyo yamusezeranyije.»


Ngaho genda, uyobore umuryango aho nakubwiye, umumalayika wanjye ni we uzakugenda imbere. Ariko umunsi wo kubahana nugera, nzabahanira igicumuro cyabo!»


Dore igihe kibaye kirekire utakidutegeka, nk’aho tutacyitirirwa izina ryawe. None iyaba wari ukinguye ijuru, ngo umanuke, imisozi yose yarindimukira imbere yawe.


Ngiye guhamagaza imiryango yose yo mu bihugu by’amajyaruguru — uwo ni Uhoraho ubivuze — bazaza, maze buri mwami ashinge intebe imbere y’amarembo ya Yeruzalemu, ahateganye n’inkike ziyikikije, n’imbere y’imigi yose ya Yuda.


Homborera umujinya wawe ku mahanga adashaka kukumenya, ku bihugu bitiyambaza izina ryawe; kuko baconcomeye inzu ya Yakobo, barayiconcomera, bayitsembaho, igihugu cye barakiyogoza.


Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Ngiye kubahagurukira: urubyiruko rwabo ruzicwa n’inkota, abahungu n’abakobwa babo bamarwe n’inzara.


Uzongera kuvuga iki kandi ubwo uzaba wahagurukiwe n’abo wigeze kwitabaza bakaguhinduka? Ni koko, uzafatwa n’ububabare, nk’uko bufata umugore uramutswe.


Uhoraho abwiye atya uwo muryango: Koko bakunda kubungera, ntibitondere ingendo zabo. Kubera ko badashimisha Uhoraho, ubu arabibutsa ububi bwabo, akabahanira amakosa yabo.


Nzahagurukira Misiri na Yuda, Edomu n’Abahamoni, Mowabu n’Abogoshe imisaya batuye mu butayu, kuko abo banyamahanga bose, kimwe n’Abayisraheli ubwabo, batagenywe ku mutima.


Nzakwibasira ku buryo ntigeze mbikora kandi ntazigera nongera kubikora, kubera ayo mahano wakoze.


baba abasaza, abasore n'amasugi, abana n'abagore, mwice kandi mubatsembe bose. Ariko umuntu wese ufite ikimenyetso ku gahanga, uwo ntimumukoreho. Ndetse ahubwo nimutangirire ku Ngoro yanjye.» Nuko bahera ku basaza bari mu Ngoro.


Nzavanaho ibyishimo bye n’iminsi mikuru ye, ibirori bya buri mboneko y’ukwezi, amasabato ye, n’andi makoraniro akomeye yajyagamo.


Efurayimu ndayizi neza, na Israheli sinyiyobewe; kubera ko Efurayimu yoramye mu buraya, Israheli na yo yarandavuye.


Bakunda kuntura ibitambo, no kurya inyama zabyo, nyamara jye Uhoraho, ntibinshimisha. Kuva ubu nzakomeza kwibuka amakosa yabo, mbaryoze ibyaha byabo, basubire mu Misiri.


Barihumanyije bikabije, nko mu gihe cy’i Gibeya, ariko Imana izibuka ibicumuro byabo, ibaryoze ibyaha bakoze.


Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Yuda icumura! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza! Kubera ko basuzuguye inyigisho z’Uhoraho, ntibakurikize amategeko ye, kubera ko ibinyoma byabo byari byarabaroshye, ibyo binyoma ari na byo abasekuruza babo bakurikizaga;


Mwabonye abantu babiri bafatanya urugendo batabanje kubisezerana?


Bariyimbire abatengamaye bo muri Siyoni, n’abashingiye amahoro yabo ku musozi wa Samariya, bo nyarurembo z’igihugu cy’ikirenga mu bindi byose, bo inzu ya Israheli igisha inama.


Ni cyo gitumye Uhoraho avuze atya: Nanjye ngambiriye kubatera icyago mutazashobora kwigobotora, cyangwa ngo mugende mwemaraye, kuko kizaba ari igihe cy’amakuba.


Ibyo byose ubitewe n’uburaya bwawe bukabije, wowe, mupfumukazi wabuhiriye ukagira n’uburanga butangaje, ugashikamira amahanga n’ubwo buhabara bwawe, n’ibihugu ukabyicisha uburetwa kubera ubupfumu bwawe.


Yaremye amoko yose y’abantu ikurije ku muntu umwe, iyatuza ku bwisanzure bwose bw’isi; yayashyiriyeho ibihe uko bisimburana, ibakebera imbibi z’aho bagomba gutura.


Impagarara n’ishavu birakokama buri mutima w’umuntu ukora ikibi, uhereye ku Muyahudi ukageza ku Mugereki;


Ariko niba hari ukunda Imana, uwo nguwo azwi n’Imana.


Nyamara abasokuruza bawe bonyine ni bo Uhoraho yihambiriyeho arabakunda; nyuma yabo, abana babakomokaho, ari bo mwebwe, yabatoranyije mu yandi mahanga yose, nk’uko bigaragara ubu ngubu.


Uyu munsi kandi, Uhoraho na we yatumye uvuga weruye ko uzamubera umuryango w’ubukonde yihariye, nk’uko yabigusezeranyije, kandi ko uzakomeza amategeko ye yose.


Koko rero, ingarigari y’Uhoraho ni uwo muryango we, bene Yakobo bakaba umunani yegukanye.


Ngaho baza ibihe byakubanjirije, uhereye ku munsi Imana yaremeyeho abantu ku isi, ubaririze kandi uhereye ku mpera y’isi ukagera ku yindi: Hari ikintu gikomeye nk’iki kigeze kubaho? Hari uwigeze yumva ibintu nk’ibi?


Kuko wowe uri umuryango weguriwe Uhoraho Imana yawe; ni wowe Uhoraho Imana yawe yitoreye, kugira ngo mu miryango yose iri ku isi umubere umuryango w’umwihariko.


Koko igihe kirageze cy’uko urubanza rutangira, kandi rugahera ku muryango w’Imana. Ruramutse se ari twe rutangiriyeho, amaherezo yazaba ayahe ku banze kwemera Inkuru Nziza y’Imana?


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan