Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Amosi 3:13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

13 Nimwumve kandi mushinje inzu ya Yakobo: — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, Imana Umugaba w’ingabo —

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

13 Nimwumve, mushinje inzu ya Yakobo.” Ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo ivuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 Nyagasani Uhoraho Imana Nyiringabo aravuga ati: “Nimutege amatwi mwumve, muzambere abagabo b'ibyo nzakorera abakomoka kuri Yakobo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

13 Nyagasani Uhoraho Imana Nyiringabo aravuga ati: “Nimutege amatwi mwumve, muzambere abagabo b'ibyo nzakorera abakomoka kuri Yakobo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Amosi 3:13
15 Iomraidhean Croise  

Nyamara Uhoraho yari yarihanangirije Israheli na Yuda, abivugishije abahanuzi be bose n’abandi bashishozi, agira ati «Nimureke ingeso mbi zanyu, mwubahirize amategeko n’amabwiriza yanjye nahaye abasekuruza banyu, namwe nkayabagezaho mbivugishije abagaragu banjye b’abahanuzi.»


Birengagije amategeko y’Uhoraho n’Isezerano yari yaragiranye n’abasekuruza babo, n’ibyo yabihanangirije; bakurikira ibidafite akamaro bahinduka nka byo. Bakurikiza imihango y’abanyamahanga babegereye, kandi Uhoraho yari yarababujije gukora nka bo.


Aboherereza abahanuzi ngo babumvishe ko bakwiye kugarukira Uhoraho, ariko babima amatwi.


Ni cyo gitumye Nyagasani, Umugaba w’ingabo, Umunyembaraga wa Israheli, avuze atya: Muragowe! Kuko nzaruhuka nihimuye abandwanya, kandi abanzi banjye, nzabahore.


Uzabagezeho amagambo yanjye, bakumva batakumva, kuko nyine ari inyoko y’ibirara.


umunsi nzaziza Israheli ibicumuro byayo, nzasenya urutambiro rw’i Beteli, inguni zarwo zizasenywa maze zigwe hasi.


Nzabajyana bunyago mbarenze Damasi! Uwo ni Uhoraho ubivuze, izina rye ni Imana Umugaba w’ingabo.


Ababwira n’andi magambo menshi yo kubemeza no kubakomeza, agira ati «Nimwirokore, mwitandukanye n’aba bantu bayobye.»


Nashishikarizaga Abayahudi kimwe n’Abagereki kugarukira Imana no kwemera Umwami wacu Yezu.


Dore rero icyo mbabwira kandi mbashishikariza muri Nyagasani: ntimuzongere kugenza nk’abatazi Imana, bikurikirira ubupfu bwabo.


Nuramuka wibagiwe Uhoraho Imana yawe, ukayoboka izindi mana, ukazikorera, ukazipfukamira, nemeje uyu munsi ko muzarimbukira gushira:


Kandi ntihakagire ucumura ku uwo bava inda imwe, cyangwa ngo amurenganye muri ibyo, kuko Nyagasani azahana abagenza batyo, nk’uko twabibabwiye, tubihanangiriza.


«Uhoraho, Imana isumba izindi zose, arabizi kandi na Israheli ibimenye! Niba ari ubwigomeke, bikaba ubuhemu ku Uhoraho, uyu munsi ntimudukize.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan