Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Amosi 3:11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Ni yo mpamvu, Nyagasani Uhoraho avuze atya: Umwanzi azagota igihugu, ayogoze imbaraga zawe, n’ingoro zawe azisahure.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

11 Ni cyo gituma Uwiteka Imana ivuga iti “Hazabaho umwanzi ndetse azagota igihugu, azacogoza imbaraga zawe, amanyumba yawe azasahurwa.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Umwanzi azagota igihugu cyanyu, ibigo bikomeye byanyu azabisenya, ibigo ntamenwa byanyu azabisahura.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Umwanzi azagota igihugu cyanyu, ibigo bikomeye byanyu azabisenya, ibigo ntamenwa byanyu azabisahura.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Amosi 3:11
17 Iomraidhean Croise  

Bene Yakobo binjira mu mugi baribata inkomere, barasahura, kuko mushiki wabo bari baramwononnye.


Pulu, umwami w’Abanyashuru, atera igihugu, ariko Menahemu amuhongera amatalenta igihumbi ya feza, kugira ngo amutize amaboko maze ubwami bwe bukomere.


Ku ngoma ya Peka, umwami wa Israheli, ni bwo Tegalati‐Falazari, umwami w’Abanyashuru, yateye imigi ya Iyoni, Abeli‐Betimaka, Yaniwa, Kedeshi, Hasori; atera na Gilihadi, Galileya n’igihugu cyose cya Nefutali. Aho hose arahigarurira, abaturage b’aho abajyana bunyago muri Ashuru.


Batwika Ingoro y’Uhoraho, barimbura inkike z’amabuye z’i Yeruzalemu, amazu yaho barayatwika yose, maze ibintu byose by’agaciro barabitsemba.


kandi nta muntu n’umwe atambuye. Ni yo mpamvu umunezero we utazaramba,


nzatwika Yuda, maze ntsembe ingoro z’i Yeruzalemu.


Ntibazi gukora ibitunganye, bashimishwa n’urugomo no gusahura.» Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Nzasenya inzu zoroheje n’izikomeye; inzu ziharaze amahembe y’inzovu nzitsembe, n’ibizu bya rutura bizariduke. Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Ngaha rero, nzu ya Israheli, ngiye kubateza igihugu kizabakandamiza guhera i Lebohamati kugera mu karere ka Araba. Uwo ni Uhoraho ubivuze, Imana Umugaba w’ingabo.


Nyagasani Uhoraho arabirahiye, Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo avuze atya : Nanga urunuka ubwirasi bw’umuryango wa Yakobo, nkanga n’ingoro zayo, umugi wose uko wakabaye nzawutererana.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan