Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Amosi 3:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Nimwumve ijambo Uhoraho ababwiye, bana ba Israheli, mwe n’umuryango wose navanye mu gihugu cya Misiri.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Nimwumve iri jambo Uwiteka yabavuzeho, mwa Bisirayeli mwe, ab'umuryango wose navanye mu gihugu cya Egiputa ati

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Mwa Bisiraheli mwe, bwoko bwose Uhoraho yavanye mu Misiri, nimwumve icyo abavugaho agira ati:

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Mwa Bisiraheli mwe, bwoko bwose Uhoraho yavanye mu Misiri, nimwumve icyo abavugaho agira ati:

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Amosi 3:1
18 Iomraidhean Croise  

mwebwe, bwoko bwa Israheli umugaragu we, mwebwe, bene Yakobo intore ze!


Aravuga ati «Mutege amatwi mwese, muryango w’Abayuda, baturage b’i Yeruzalemu, nawe Mwami Yozafati! Uhoraho aravuze ngo: Mwitinya kandi ntimukurwe imitima na ziriya ngabo zitabarika, kuko atari mwe muzarwana iyi ntambara, ahubwo ni Uhoraho.


Nzu ya Yakobo, nimuntege amatwi, abarokotse mwese bo mu muryango wa Israheli, mwebwe nitayeho mukiri mu nda, nkabaheka mukivuka.


Yakobo, ntega amatwi; Israheli, ni wowe mpamagara. Uko ni ko nteye: ndi intangiriro, nkaba kandi n’iherezo.


Nk’uko umuntu akenyera umukandara, nanjye nari nariziritse ku bantu ba Israheli n’aba Yuda, kugira ngo bambere umuryango, ubwamamare, ikuzo n’umutako, ariko bo banze kunyumva. Uwo ni Uhoraho ubivuze.»


Icyo gihe — uwo ni Uhoraho ubivuze — nzaba Imana y’imiryango yose ya Israheli, na yo izambere umuryango.


Naho abazasigara, abazarokoka muri iyo nyoko mbi n’abazacika ku icumu mu duce twose nzaba nabatatanyirijemo, bazifuza gupfa aho kubaho — uwo ni Uhoraho Umugaba w’ingabo ubivuze.


Bayisraheli, nimwumve ijambo ry’Uhoraho: Uhoraho araburanya abaturage b’igihugu, kuko nta kuri, nta n’urukundo rwa mugenzi wabo, cyangwa kumenya Imana, bikirangwa mu gihugu;


Baherezabitambo, nimwumve ibi ngibi, nimubitege amatwi namwe, ab’inzu ya Israheli, namwe abo ku rurembo rw’ibwami, mubyumve! Ni mwebwe mwashinzwe guca imanza, nyamara i Misipa mwabereye inkomyi umuryango wanjye, munawubere umutego ku musozi wa Taboru.


Naho mwebwe nabazamuye mu Misiri, mbayobora imyaka mirongo ine mu butayu kugira ngo mwigarurire igihugu cy’Abahemori.


Nimwumve iri jambo, mwa nka mwe z’i Bashani, murisha ku musozi wa Samariya, mugatsikamira abakene, mukaryamira abatindi, mukabwira abagabo banyu muti «Nimuzane icyo kunywa».


Nimwumve iri jambo, iyi ndirimbo y’amaganya ibumvishe, nzu ya Israheli !


Ni cyo gitumye Uhoraho avuze atya: Nanjye ngambiriye kubatera icyago mutazashobora kwigobotora, cyangwa ngo mugende mwemaraye, kuko kizaba ari igihe cy’amakuba.


Nuko ndavuga nti «Nimuntege amatwi, batware ba Yakobo, namwe, bacamanza b’inzu ya Israheli! Si mwebwe se mwagombye kumenya ubutabera,


Muriyimbire, baturage bo ku nkengero y’inyanja, mwebwe, hanga ry’Abanyakireta! Ijambo ry’Uhoraho rirakwibasiye, wowe Kanahani, rigira riti «Gihugu cy’Abafilisiti, ngiye kukumaraho abaturage!»


Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan