Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Amosi 2:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Nyamara jyewe nari nabasenyaguriye Abahemori, bareshya n’ibiti by’amasederi bagakomera nk’ibiti by’imishishi! Nari natsotsobye imbuto zabo mpereye hejuru, ndandura n’imizi yabo mpereye hasi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 “Kandi ni jye warimburiye Umwamori imbere yabo, uburebure bwe bwari nk'uburebure bw'imyerezi, kandi yari akomeye nk'imyela, ariko natsembyeho imbuto ze nturutse hejuru, n'imizi ye nturutse hasi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Nyamara jyewe narabarwaniriye ntsemba Abamori. Nubwo bareshyaga n'ibiti by'inganzamarumbu, nubwo bari bakomeye nk'ibiti by'imishishi, nabatsembye nk'utsemba igiti n'imbuto zacyo agiturutse mu bushorishori, nabatsembye nk'utsemba igiti agiturutse mu mizi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Nyamara jyewe narabarwaniriye ntsemba Abamori. Nubwo bareshyaga n'ibiti by'inganzamarumbu, nubwo bari bakomeye nk'ibiti by'imishishi, nabatsembye nk'utsemba igiti n'imbuto zacyo agiturutse mu bushorishori, nabatsembye nk'utsemba igiti agiturutse mu mizi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Amosi 2:9
27 Iomraidhean Croise  

Bazagaruka ino ku gisekuruza cya kane, kuko ibyaha by’Abahemori bitarashira inyuma.»


Umuyebuzi, Umuhemori, Umugirigashi,


Imizi ye yanambiye mu butaka, naho amashami ye yumira hejuru;


Ndamanutse ngo mbagobotore mu maboko y’Abanyamisiri, maze mbavane muri icyo gihugu, mbajyane ku butaka bw’indumbuke kandi bugari, mu gihugu gitemba amata n’ubuki, ahantu hatuwe n’Abakanahani, n’Abaheti, n’Abahemori, n’Abaperezi, n’Abahivi, n’Abayebuzi.


Urakurikize neza ibyo ngutegeka uyu munsi. Dore nzirukana imbere yawe Umuhemori, Umukanahani, Umuheti, Umuperezi, Umuhivi n’Umuyebuzi.


Dore Uhoraho, Umugaba w’ingabo, amashami ayamariye hasi n’ingufu ze ziteye ubwoba, amaremare yayatemye, n’asumba ayandi yayakonkoboye.


Bazakongoka nk’ibyatsi bitwitswe n’umuriro, cyangwa nk’ibikenyeri byahiye, bashanguke bahereye ku mizi, imbuto zabo zizatumuke nk’umukungugu, kuko birengagije itegeko ry’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, bagahinyura ijambo rya Nyir’ubutagatifu wa Israheli.


Babwire uti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Mbese aho uwo muzabibu uzakura ube mwiza? Aho iyo kagoma ntizarandura imizi yawo, ikawushikuzaho n’imbuto, ku buryo amashami yose yameraga yuma, ntihabe hagikenewe umunyamaboko, cyangwa imbaga y’abantu, kugira ngo bawurandurane n’imizi?


Uhoraho yarakariye cyane Abayisraheli, maze ababungagiza mu butayu imyaka mirongo ine, kugeza ubwo abari bakoze ibitamunyuze bose bashaje bagashira.


Muti ese turazamuka tujya he? Bene wacu baduciye intege batubwira yuko abantu baho badusumbya kure igihagararo n’imbaraga, ko bafite imigi minini kandi ikomeye, izengurutswe n’inkuta z’amabuye zikabakaba ku ijuru; ndetse twabonyeyo n’Abanaki!»


– Ogi rero, umwami wa Bashani, ni we wenyine wari usigaye mu bakomoka ku Barefayimu; ndetse n’igitanda cye gikozwe mu cyuma si cyo kiri i Raba y’Abahamoni? Gifite uburebure bw’imikono cyenda, n’ubugari bw’imikono ine, dukurikije imikono isanzwe –.


Kuri uwo munsi, umunsi Uhoraho yegurira Abahemori mu maboko y’Abayisraheli, ni ho Yozuwe yabwiriye Uhoraho imbere y’Abayisraheli, ati «Zuba, hagarara hejuru ya Gibewoni, nawe kwezi, hejuru y’akabande ka Ayaloni!»


Nuko Yozuwe aravuga ati «Ibi ni byo muzamenyeraho ko Imana Nyir’ubuzima iri muri mwe, kandi ko izamenesha mubyirebera Umukanahani, Umuheti, Umuhivi, Umuperezi, Umugirigashi, Umuhemori, Umuyebuzi:


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan