Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Amosi 2:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 kubera ko imyambaro batwaye ho ingwate bayicuje urutambiro, no kubera divayi batwaye ho ingwate bakayinywera mu nzu y’Imana yabo . . .

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 Biryamira iruhande rw'igicaniro cyose ku myambaro bendeye ubugwate, kandi banywera mu nzu y'Imana yabo vino y'abaciwe ibyiru.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Bafata imyambaro y'abakene ho ingwate, ni yo baryamaho nijoro aho batambira ibitambo, bafatīra inzoga bakazinywera mu ngoro z'ibigirwamana byabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Bafata imyambaro y'abakene ho ingwate, ni yo baryamaho nijoro aho batambira ibitambo, bafatīra inzoga bakazinywera mu ngoro z'ibigirwamana byabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Amosi 2:8
17 Iomraidhean Croise  

Niba igishura cya mugenzi wawe ugitwayeho ingwate, uzakimusubize mbere y’uko izuba rirenga;


Mu mpinga y’umusozi muremure cyane, ni ho wibera n’abagore b’indaya, ni na ho uzamuka ujya gutura ibitambo.


agakandamiza umukene n’umunyabyago, akagira uburyarya, ntasubize ingwate umwishyuye umwenda, akubura amaso akareba ibigirwamana, agakora amahano,


ntagire umuntu akandamiza, agasubiza ingwate umubereyemo umwenda, ntagire uburiganya, umushonji akamuha umugati kandi akambika uwambaye ubusa,


mwicara ku buriri bw’icyubahiro maze imbere yabwo bahashyira ameza, muyaterekaho ububani bwanjye n’amavuta yanjye.


Batungwa n’amaturo y’umuryango wanjye wampemukiye, bityo bakifuza ko wakomeza ugacumura.


Ntibantakambira babikuye ku mutima; baborogera ku buriri bwabo, bakirasaga umubiri, babitewe no kwishakira ingano na divayi nshyashya, naho jye bakangomera.


umunsi nzaziza Israheli ibicumuro byayo, nzasenya urutambiro rw’i Beteli, inguni zarwo zizasenywa maze zigwe hasi.


Nimwumve iri jambo, mwa nka mwe z’i Bashani, murisha ku musozi wa Samariya, mugatsikamira abakene, mukaryamira abatindi, mukabwira abagabo banyu muti «Nimuzane icyo kunywa».


Ngabo baryamye ku mariri akoze mu mahembe y’inzovu, bagaramye mu ntebe zabo, bakarya abana b’intama n’inyana z’imitavu,


bakanywera divayi mu bikombe, bakisiga amavuta y’agaciro, ariko ntibahangayikwe n’uko umuryango wa Yozefu ugiye kurimbuka.


Ntimushobora kunywera icyarimwe ku nkongoro ya Nyagasani no ku nkongoro ya Sekibi; ntimushobora kubangikanya ameza ya Nyagasani n’aya Sekibi.


Ntimugasenge ibigirwamana, nk’uko bamwe muri bo babigize, mbese nk’uko byanditswe ngo «Nuko imbaga iricara, bararya, baranywa, nyuma barahaguruka, barabyina».


Koko se umunyantege nke aramutse akubonye urira mu ngoro y’ibigirwamana, kandi witwa ko ujijutse, ntiyaboneraho akarya izo nyama zatuwe ibigirwamana, kandi umutima we utabimwemerera?


Baherako barasohoka, bajya mu mizabibu yabo basarura imbuto maze benga amayoga, hanyuma bategura iminsi mikuru. Bajya mu ngoro y’imana yabo, bararya kandi baranywa, maze bavuma Abimeleki.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan