Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Amosi 2:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Mowabu icumura! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza! Kubera ko yatwitse amagufa y’umwami wa Edomu, ikayahindura ivu,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya Mowabu, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko yatwitse amagufwa y'umwami wo muri Edomu, akayagira ishwagara.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Uhoraho aravuga ati: “Abamowabu bancumuyeho kenshi, ni yo mpamvu ntazareka kubahana. Nzabahanira ko batwitse amagufwa y'umwami wa Edomu, bayahinduye ivu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Uhoraho aravuga ati: “Abamowabu bancumuyeho kenshi, ni yo mpamvu ntazareka kubahana. Nzabahanira ko batwitse amagufwa y'umwami wa Edomu, bayahinduye ivu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Amosi 2:1
22 Iomraidhean Croise  

Umwami wa Israheli, umwami wa Yuda n’uwa Edomu bafata inzira, bagenda iminsi irindwi hanyuma amazi arabura, ingabo zirayabura, kimwe n’amatungo yari abikorereye imitwaro.


Amaso y’Uhoraho areba hose, akagenzura ababi n’abeza.


Bazirohera icyarimwe ku misozi y’Abafilisiti b’iburengerazuba, bishyire hamwe basahure abatuye iburasirazuba. Bazabangura ukuboko kwabo kuri Edomu na Mowabu, naho bene Amoni bazabayoboke.


Twumvise bavuga ukwikuza kurengutse kwa Mowabu, ubwibone bwayo, ubwikunde n’ubwikanyize, n’ubwirasi bwayo butagize icyo bumaze.


Uhoraho agiye kuramburira ukuboko kwe kuri uyu musozi. Ariko Mowabu izaribatwa ihinduke inoge, imere nk’ibyatsi byaribatiwe mu kimpoteri cy’ifumbire.


abo muri Edomu, i Mowabu, n’Abahamoni;


Uhoraho avuze atya : Kabiri gatatu Edomu icumura ! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza ! Kubera ko yatoteje umuvandimwe we ashaka kumwicisha inkota kandi akamwima imbabazi, kuko uburakari bwe butigeze bugabanuka kandi akagumana inzika igihe cyose,


Uhoraho avuze atya : Kabiri gatatu Abahamoni bacumura ! Niyemeje kubahana kandi sinzivuguruza ! Kubera ko bafomoje abagore batwite b’i Gilihadi kugira ngo bagure imipaka y’igihugu cyabo,


Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Damasi icumura ! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza ! Kubera ko bakubitishije Gilihadi ibibando by’ibyuma,


Uhoraho avuze atya : Kabiri gatatu Gaza icumura ! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza ! Kubera ko bajyanye bunyago imbaga y’abantu bakabagabiza Edomu,


Uhoraho avuze atya : Kabiri gatatu Tiri icumura ! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza ! Kubera ko bagabije Edomu imbaga y’abo bari baratwayeho iminyago, bakibagirwa amasezerano ya kivandimwe bari baragiranye na bo,


Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Yuda icumura! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza! Kubera ko basuzuguye inyigisho z’Uhoraho, ntibakurikize amategeko ye, kubera ko ibinyoma byabo byari byarabaroshye, ibyo binyoma ari na byo abasekuruza babo bakurikizaga;


Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Israheli icumura! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza! Kubera ko bagurana intungane amafeza, umukene bakamugurana umuguru w’inkweto,


Ibuka kandi, muryango wanjye, icyo Balaki, umwami wa Mowabu, yari agambiriye, n’icyo Balamu, mwene Bewori, yamushubije! Wibuke n’uko wanyuze i Shitimu ukagera i Giligali, bityo umenye ibikorwa byiza Uhoraho yagukoreye.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan