Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Amosi 1:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Uhoraho avuze atya : Kabiri gatatu Tiri icumura ! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza ! Kubera ko bagabije Edomu imbaga y’abo bari baratwayeho iminyago, bakibagirwa amasezerano ya kivandimwe bari baragiranye na bo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu by'i Tiro, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko abo bajyanye ari imbohe bose, babahaye Edomu ntibibuka isezerano ry'ubuvandimwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Uhoraho aravuga ati: “Abanyafenisiya b'i Tiri bancumuyeho kenshi, ni yo mpamvu ntazareka kubahana. Nzabahanira ko bagurishije imbaga y'inkoreragahato ku Bedomu, baciye ku masezerano yo kubana kivandimwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Uhoraho aravuga ati: “Abanyafenisiya b'i Tiri bancumuyeho kenshi, ni yo mpamvu ntazareka kubahana. Nzabahanira ko bagurishije imbaga y'inkoreragahato ku Bedomu, baciye ku masezerano yo kubana kivandimwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Amosi 1:9
23 Iomraidhean Croise  

Bukeye, Hiramu umwami w’i Tiri, yohereza intumwa kuri Dawudi, n’ibiti by’amasederi, ababaji b’ibiti n’ab’amabuye yo kubaka inkuta, maze bubakira Dawudi ingoro.


Abo ni abatuye Edomu n’Abayismaheli, ab’i Mowabu, na bene Hagara,


abami bose b’i Tiri n’i Sidoni, n’abami bose bo mu ntara yo hakurya y’inyanja;


kubera ko umunsi wageze wo kuyogoza Abafilisiti bose, no gutsembera abacitse ku icumu i Tiri n’i Sidoni, abacitse ku icumu bose bashobora kubafasha. Ni koko, Uhoraho aje kuyogoza Abafilisiti, abacitse ku icumu bo mu kirwa cya Kafutori.


Uhoraho ambwira iri jambo, ati


Ubukire bwawe, ibicuruzwa byawe n’ibindi bintu wari wikoreye, abasare n’abatware bawe, abasannyi n’abacuruzi bawe, abasirikare n’abagenzi bose utwaye, bagiye kurokera mu nyanja ku munsi w’ukurohama kwawe!


Uhoraho ambwira iri jambo, ati


Kubera ibyaha byawe byinshi n’ubucuruzi bwawe bwuje uburiganya, wandavuje amasengero yawe. Ni cyo cyatumye nguhemberamo umuriro, urashya urakongoka, nguhindura ivu ku isi mu maso y’abakurebaga bose.


Uhoraho avuze atya : Kabiri gatatu Edomu icumura ! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza ! Kubera ko yatoteje umuvandimwe we ashaka kumwicisha inkota kandi akamwima imbabazi, kuko uburakari bwe butigeze bugabanuka kandi akagumana inzika igihe cyose,


Uhoraho avuze atya : Kabiri gatatu Gaza icumura ! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza ! Kubera ko bajyanye bunyago imbaga y’abantu bakabagabiza Edomu,


Umunsi wari wiheje uhagaze ahitaruye, ubwo abanyamahanga bamusahuraga ibye ku ngufu, abanzi bakinjira mu marembo ye, bagafindira kuri Yeruzalemu, nawe wari umeze nk’umwe muri bo!


Iteka ryaciwe. Ijambo ry’Uhoraho ryageze mu gihugu cya Hadaraki, i Damasi rirahahagarara; kuko isoko ya Aramu ari iy’Uhoraho kimwe n’imiryango yose ya Israheli,


«Iyimbire, Korazini! Iyimbire, Betsayida! Kuko ibitangaza byabakorewemo, iyo bikorerwa muri Tiri no muri Sidoni, baba barisubiyeho kuva kera, bakambara ibigunira bakisiga ivu.


Ni cyo gituma mbibabwiye: ku munsi w’urubanza muzahanwa kurusha Tiri na Sidoni.


Iyimbire, Korazini! Iyimbire, Betsayida! Kuko ibitangaza byabakorewemo, iyo bikorerwa muri Tiri no muri Sidoni, kuva kera baba barisubiyeho, bakambara ibigunira bakisiga ivu.


Nyamara ku munsi w’urubanza muzahanwa kurusha Tiri na Sidoni.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan