Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Amosi 1:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 nzavanaho igikomangoma cy’Ashidodi, n’uwitwaje inkoni ya cyami wo muri Ashikeloni, nzahindukira ntere Ekironi, maze Abafilisiti bazaba basigaye barimbuke. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 Nzatsembaho abatuye muri Ashidodi, kandi n'uwitwaje umuringiso w'inkoni y'ubwami wo muri Ashikeloni. Nzahindura ukuboko kwanjye ntere Ekuroni, ni bwo abasigaye bo mu Bafilisitiya bazarimbuka.” Ni ko Umwami Imana ivuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Nzarimbura abatuye Ashidodi, nzarimbura n'umutegetsi wa Ashikeloni, nzatsemba abatuye Ekuroni, Abafilisiti bazashirira ku icumu.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Nzarimbura abatuye Ashidodi, nzarimbura n'umutegetsi wa Ashikeloni, nzatsemba abatuye Ekuroni, Abafilisiti bazashirira ku icumu.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Amosi 1:8
17 Iomraidhean Croise  

Atera Abafilisiti maze asenya inkike z’amabuye z’i Gati, iz’i Yabune n’iz’i Ashidodi, hanyuma yubaka imigi mu karere ka Ashidodi no mu Bafilisiti.


Iyaba ariko umuryango wanjye wanyumvaga! Iyaba Israheli yagenderaga mu nzira zanjye,


Nzakugaruraho amaboko yanjye, nshongeshe uruhumbu rukuriho, nguhanagureho ubwandure bwawe.


Umwaka umugaba mukuru w’ingabo, woherejwe na Sarugoni, umwami wa Ashuru, ateye Ashidodi akanayigarurira . . .


Ijambo Uhoraho yabwiye umuhanuzi Yeremiya ryerekeye Abafilisiti, mbere y’uko Farawo atsemba Gaza:


jye, Nyagasani Uhoraho, ngiye kwibasira Abafilisiti, ntsembe Abakereti, ndimbure n’abasigaye mu batuye ku nkengero y’inyanja.


Izuba rizijima, ukwezi guhinduke amaraso, mbere y’uko haza Umunsi w’Uhoraho, umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba!


nzatwika inkike za Gaza, maze ingoro zayo zitsembwe n’umuriro;


Nimubyamamaze mu ngoro zo muri Ashuru, no mu ngoro zo mu gihugu cya Misiri, muvuge muti «Nimuteranire ku misozi ya Samariya, mwitegereze imvururu zihari n’ubutsikamirwe buhiganje.


Nuko bene Yakobo bazahinduke nk’umuriro, bene Yozefu babe nk’ikirimi cy’umuriro, naho bene Ezawu bazahinduke umurama! Iyo miriro yombi izabatwika maze bakongoke, ku buryo nta n’umwe uzacika ku icumu wo kwa Ezawu. Ng’uko uko Uhoraho avuze!


Baduka wa nkota we, wibasire umushumba, urwanye mugenzi wanjye w’intwari, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Kubita umushumba maze umukumbi w’intama utatane, ikiganza cyanjye na cyo kibasire abana bazo.


Ashikeloni izaterwa ubwoba n’ibyo bikubara, Gaza ishengurwe n’umubabaro, na Ekironi ibure ibyo yari yishingikirije. Gaza ntizongera kugira umwami, na Ashikeloni yoye guturwa ukundi.


Ashidodi izaturwa n’ibinyendaro, nzatsembe n’ubwibone bw’Umufilisiti.


Ngibyo ibibyimba bya zahabu Abafilisiti bahaye Uhoraho ho amaturo y’impongano: kimwe cyari icya Ashidodi, ikindi cya Gaza, ikindi cya Ashikeloni, ikindi cya Gati, n’ikindi cya Ekironi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan