Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Amosi 1:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Uhoraho avuze atya : Kabiri gatatu Gaza icumura ! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza ! Kubera ko bajyanye bunyago imbaga y’abantu bakabagabiza Edomu,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu by'i Gaza, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko bajyanye abantu bose ari imbohe, bakabaha Edomu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Uhoraho aravuga ati: “Abafilisiti b'i Gaza bancumuyeho kenshi, ni yo mpamvu ntazareka kubahana. Nzabahanira ko bajyanye ho iminyago imbaga y'abantu, babagurisha Abedomu kugira ngo babe inkoreragahato.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Uhoraho aravuga ati: “Abafilisiti b'i Gaza bancumuyeho kenshi, ni yo mpamvu ntazareka kubahana. Nzabahanira ko bajyanye ho iminyago imbaga y'abantu, babagurisha Abedomu kugira ngo babe inkoreragahato.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Amosi 1:6
18 Iomraidhean Croise  

Abafilisiti na bo bari bateye imigi yo mu Kibaya n’iy’i Negevu ya Yuda; bayifatamo Betishemeshi, Ayaloni, Gederoti, Soko n’insisiro zayo, Timuna n’insisiro zayo, Gimuzo n’insisiro zayo, maze barahatura.


Ijambo Uhoraho yabwiye umuhanuzi Yeremiya ryerekeye Abafilisiti, mbere y’uko Farawo atsemba Gaza:


Ntiwigeze uhwema kwanga Abayisraheli urunuka, ahubwo wabamariye ku nkota umunsi w’amakuba yabo, babonyeho igihano gikaze.


Izuba rizijima, ukwezi guhinduke amaraso, mbere y’uko haza Umunsi w’Uhoraho, umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba!


Uhoraho avuze atya : Kabiri gatatu Edomu icumura ! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza ! Kubera ko yatoteje umuvandimwe we ashaka kumwicisha inkota kandi akamwima imbabazi, kuko uburakari bwe butigeze bugabanuka kandi akagumana inzika igihe cyose,


Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Damasi icumura ! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza ! Kubera ko bakubitishije Gilihadi ibibando by’ibyuma,


nzatwika inkike za Gaza, maze ingoro zayo zitsembwe n’umuriro;


Uhoraho avuze atya : Kabiri gatatu Tiri icumura ! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza ! Kubera ko bagabije Edomu imbaga y’abo bari baratwayeho iminyago, bakibagirwa amasezerano ya kivandimwe bari baragiranye na bo,


Umunsi wari wiheje uhagaze ahitaruye, ubwo abanyamahanga bamusahuraga ibye ku ngufu, abanzi bakinjira mu marembo ye, bagafindira kuri Yeruzalemu, nawe wari umeze nk’umwe muri bo!


Ashikeloni izaterwa ubwoba n’ibyo bikubara, Gaza ishengurwe n’umubabaro, na Ekironi ibure ibyo yari yishingikirije. Gaza ntizongera kugira umwami, na Ashikeloni yoye guturwa ukundi.


Umumalayika wa Nyagasani abwira Filipo, ati «Haguruka, ugende werekeje mu majyepfo, unyure mu muhanda umanuka i Yeruzalemu ujya i Gaza, ubu ngubu ukaba utarimo abagenzi.»


Ngibyo ibibyimba bya zahabu Abafilisiti bahaye Uhoraho ho amaturo y’impongano: kimwe cyari icya Ashidodi, ikindi cya Gaza, ikindi cya Ashikeloni, ikindi cya Gati, n’ikindi cya Ekironi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan