Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Amosi 1:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Damasi icumura ! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza ! Kubera ko bakubitishije Gilihadi ibibando by’ibyuma,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu by'i Damasiko, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko bahurishije i Galeyadi ibibando by'ibyuma.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Uhoraho aravuga ati: “Abanyasiriya b'i Damasi bancumuyeho kenshi, ni yo mpamvu ntazareka kubahana. Nzabahanira ko bahuraguje Abanyagileyadi ibibando by'ibyuma.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Uhoraho aravuga ati: “Abanyasiriya b'i Damasi bancumuyeho kenshi, ni yo mpamvu ntazareka kubahana. Nzabahanira ko bahuraguje Abanyagileyadi ibibando by'ibyuma.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Amosi 1:3
26 Iomraidhean Croise  

Umuntu uzarokoka inkota ya Hazayeli, azicwa na Yehu, n’uzarokoka inkota ya Yehu, Elisha azamwica.


Uhoraho yarakariye cyane Abayisraheli, akajya abagabiza Hazayeli, umwami w’Abaramu, n’umuhungu we Beni‐Hadadi.


Ingabo Yowakazi yari asigaranye, bari abagabo mirongo itanu bagendaga ku mafarasi, amagare cumi, n’abagabo ibihumbi cumi bagendaga ku maguru, kuko abandi bose, umwami w’Abaramu yari yabatsembye abagira nk’umukungugu banyukanyutse.


Umwami w’Abanyashuru aramwumvira, arazamuka ubwe atera umugi wa Damasi, abaturage baho abajyana i Kiri ari imbohe, kandi yicisha Rasoni.


Hazayeli arabaza ati «Databuja ararizwa n’iki?» Elisha aramusubiza ati «Ndarizwa n’uko menye ibibi uzakorera Abayisraheli: uzatwika amazu yabo, wicishe inkota abana babo b’abasore, utwana duto uduhonyore, abagore babo batwite ubafomoze.»


Dore bubaye ubwa cumi munsagarira, mukankoza hirya no hino nta cyo mwishisha.


Mu makuba menshi, azagutabara, kandi nugera mu kaga, nta cyago kizaguhungabanya.


Hari ibintu bitandatu Uhoraho yanga, hakaba na birindwi bimutera ishozi. Ni ibi:


Umutungo wawe, jya uwugabana n’abandi barindwi cyangwa umunani, kuko utazi icyago gishobora gutera ku isi.


Icyatsi gihumura neza ntigihurishwa imashini, cyangwa ngo gihonyozwe inziga z’amagare, ahubwo icyatsi gihumura neza gihurishwa ikibando kigahonyozwa inshyimbo.


Dore nkugize imashini nshya icukura ubutaka kandi ifite amenyo asongoye, ugiye gutengagura imisozi, uyishwanyaguze, n’udusozi uduhindure umurama.


Na mbere y’uko uwo mwana azabasha kwanga ikibi agahitamo icyiza, ibihugu by’abo bami bombi utinya, bizaba bitakivugwa.


Damasi ni umutwe wa Aramu, naho Rasoni akaba umutware wa Damasi, — hasigaye imyaka itarenga mirongo itandatu n’itanu, Efurayimu ikaneshwa, ntibe icyitwa igihugu.—


kuko mbere y’uko amenya kuvuga ngo ’data’ cyangwa ’mama’, bazaba bashyikirije umwami wa Ashuru ubukungu bw’i Damasi, n’iminyago y’i Samariya.


Uhoraho avuze atya : Kabiri gatatu Edomu icumura ! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza ! Kubera ko yatoteje umuvandimwe we ashaka kumwicisha inkota kandi akamwima imbabazi, kuko uburakari bwe butigeze bugabanuka kandi akagumana inzika igihe cyose,


Uhoraho avuze atya : Kabiri gatatu Abahamoni bacumura ! Niyemeje kubahana kandi sinzivuguruza ! Kubera ko bafomoje abagore batwite b’i Gilihadi kugira ngo bagure imipaka y’igihugu cyabo,


Uhoraho avuze atya : Kabiri gatatu Gaza icumura ! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza ! Kubera ko bajyanye bunyago imbaga y’abantu bakabagabiza Edomu,


Uhoraho avuze atya : Kabiri gatatu Tiri icumura ! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza ! Kubera ko bagabije Edomu imbaga y’abo bari baratwayeho iminyago, bakibagirwa amasezerano ya kivandimwe bari baragiranye na bo,


Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Mowabu icumura! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza! Kubera ko yatwitse amagufa y’umwami wa Edomu, ikayahindura ivu,


Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Yuda icumura! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza! Kubera ko basuzuguye inyigisho z’Uhoraho, ntibakurikize amategeko ye, kubera ko ibinyoma byabo byari byarabaroshye, ibyo binyoma ari na byo abasekuruza babo bakurikizaga;


Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Israheli icumura! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza! Kubera ko bagurana intungane amafeza, umukene bakamugurana umuguru w’inkweto,


Iteka ryaciwe. Ijambo ry’Uhoraho ryageze mu gihugu cya Hadaraki, i Damasi rirahahagarara; kuko isoko ya Aramu ari iy’Uhoraho kimwe n’imiryango yose ya Israheli,


na Hamati umuturanyi wayo, ndetse na Tiri na Sidoni, ari ho hari ubuhanga bwinshi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan