Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Amosi 1:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Yaravuze ati «Uhoraho yivugiye kuri Siyoni, arangururira ijwi rye i Yeruzalemu; inzuri z’abashumba ziri mu kababaro, n’ibitwa bya Karumeli birumirana.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Aravuga ati “Uwiteka azivuga ari i Siyoni, arangurure ijwi rye ari i Yerusalemu, kandi ibyanya by'abashumba bizasigara biganya, n'impinga z'i Karumeli zizuma.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Uhoraho avugiye i Siyoni nk'intare itontoma, yumvikanira i Yeruzalemu nk'inkuba ihinda, inzuri abashumba baragiramo ziraraba, impinga z'umusozi wa Karumeli zirumirana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Uhoraho avugiye i Siyoni nk'intare itontoma, yumvikanira i Yeruzalemu nk'inkuba ihinda, inzuri abashumba baragiramo ziraraba, impinga z'umusozi wa Karumeli zirumirana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Amosi 1:2
23 Iomraidhean Croise  

Ijwi ry’Uhoraho rivuganye ubukaka, ijwi ry’Uhoraho rivuganye ubuhangare.


Imana iba muri wo rwagati, ntuteze guhungabana; Imana iwutabara kuva bugicya.


Uburakari bw’umwami ni nk’imitontomo y’intare, umurakaje aba yihemukiye ubwe.


Igihugu kirababaye, cyahwereye. Imisozi ya Libani yamanjiriwe, irarabiranye. Ikibaya cy’i Sharoni kibaye ubutayu. Ibiti by’i Bashani n’iby’i Karumeli byakokotse.


Natwikirwe n’indabyo zo mu mirima, nasabagire, abyine kandi atere urwamo rw’ibyishimo. Uhoraho yayagabiye ubwiza bw’imisozi ya Libani, uburabagirane bwa Karumeli n’ubwa Sharoni, kandi abantu bakazareba ikuzo ry’Uhoraho, ububengerane bw’Imana yacu.


Uhoraho agiye gusohoka nk’intwari, azinze umunya nk’ingabo iri ku rugamba, avugije akamo k’impuruza, aratontomye, kandi ateye abanzi be nk’umurwanyi w’intwari.


Isi izahora mu cyunamo kugeza ryari, ibyatsi byo ku gasozi bizahereza he kumirana? Inyamaswa zose zirarimbutse, kubera ubugome bw’abaturage bayo, bo bibwira ngo «Uhoraho ntabona inzira zacu.» (Uhoraho:)


Yuda iri mu cyunamo, imigi yayo irasenyutse, iri mu kababaro kandi yakangaranye, none induru izamutse ituruka i Yeruzalemu.


Nawe rero, uzababwira aya magambo yose abahanura, ugira uti «Uhoraho ararakaye cyane, aho ari mu Ngoro ye ntagatifu aranguruye ijwi. Ararakaye, ni koko arakariye igihugu cye, aravugiriza akamu abaturage bose b’isi, nk’ak’abenga imizabibu.


Kuva kera na kare, abahanuzi batubanjirije jye nawe, bahanuriye ibihugu byinshi n’ingoma zikomeye, bakabamenyesha intambara, amakuba n’ibyorezo.


Ngiye kugarura Israheli mu rwuri rwayo, irishe i Karumeli n’i Bashani, nigera ku misozi ya Efurayimu n’iya Gilihadi, ipfa ryayo rizaba rishize.


Bazaza bakurikiye Uhoraho uzaba yivuga nk’intare; natangira kwivuga abana bazahinda umushyitsi, baze baturuka mu burengerazuba.


Nabateye nk’ikirura bacuje ibyana byacyo, mbamenagura agatuza; nabaconshomeye nk’intare y’ingore, n’inyamaswa z’ishyamba zirabatanyagura.


Uhoraho, ni wowe ntakambira, kuko umuriro wayogoje inzuri zo mu mayaga, ikirimi cy’umuriro gitwika ibiti byose byo mu murima.


Uhoraho ararangururira ijwi imbere y’ingabo ze! Ingabo ze ntizigira ingano, ni zo ntwari zirangiza icyo ategetse. Koko rero, Umunsi w’Uhoraho urakomeye cyane, kandi uteye ubwoba! Ni nde wawuhangara?


Nibihisha mu bitwa bya Karumeli, nzabashakashaka mbahanantureyo; nibanyihisha hasi mu nyanja, nzabategeza Ikiyoka kibarye.


Acyaha inyanja akayumutsa, agakamya n’inzuzi zose. I Bashani n’i Karumeli harumagatanye, ibimera byo muri Libani birarabiranye.


Hakaba umugabo w’i Mawoni wari umukungu cyane, umutungo we wose ukaba i Karumeli. Yari atunze intama ibihumbi bitatu, n’ihene igihumbi. Ubwo yari yaje i Karumeli kogoshesha ubwoya bw’amatungo ye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan