Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abefeso 4:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 n’Imana ni imwe, Yo Mubyeyi wa bose, usumba bose, agakorera muri bose, kandi agatura muri bose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 hariho Imana imwe ari yo Data wa twese udusumba twese, uri hagati yacu twese kandi uturimo twese.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 kandi Imana ni imwe ari yo Mubyeyi wa bose, igenga bose, igakoresha bose kandi ikaba muri bose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 kandi Imana ni imwe ari yo Mubyeyi wa bose, igenga bose, igakoresha bose kandi ikaba muri bose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abefeso 4:6
31 Iomraidhean Croise  

Asabira Abramu umugisha avuga ati «Abramu nagire umugisha w’Imana Isumbabyose yaremye ijuru n’isi!


Kuko Uhoraho ari Imana y’igihangange, ni Umwami w’igihangange, asumba imana zose.


Nyamara ariko, ni wowe Data! Kuko Abrahamu atatumenye, Israheli na we akaba atatuzi; Uhoraho, ni wowe Data n’Umucunguzi wacu. Ng’iryo izina ryawe, kuva kera kose.


Twese se, Data si umwe? Ntitwaremwe se n’Imana imwe? None se kuki tugambanirana, tukica isezerano Imana yagiranye n’abasekuruza bacu?


Bikubita hasi, maze bubika umutwe ku butaka bavuga bati «Mana, Mana, wowe uha umwuka ikiremwa cyose, umuntu umwe aracumura maze ukarakarira ikoraniro ryose!»


Ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize ikibi.


Mwebwe rero mujye musenga, mugira muti: Dawe uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe,


Yezu aramusubiza ati «Umuntu unkunda, azubaha ijambo ryanjye, Data azamukunda, maze tuzaze iwe tubane na we.


Nabamenyesheje izina ryawe, kandi nzakomeza kuribamenyesha, kugira ngo urukundo wankunze rubabemo, nanjye kandi mbabemo.»


Yezu ahita amubwira ati «Ntushake kungumana, kuko ntarazamuka njya kwa Data. Ahubwo genda, usange abavandimwe banjye maze ubabwire ko ngiye kwa Data ari we So, ku Mana yanjye ari na Yo Mana yanyu.»


Ko byose bikomoka kuri We bikabeshwaho na We, bikaberaho We. Nahabwe ikuzo iteka ryose! Amen.


uburyo bwo gukora buri kwinshi, ariko Imana ni Yo itunganya byose muri bose.


kuri twe habaho Imana imwe, ari yo Mubyeyi, byose biturukaho, ari na Yo tugana; hakabaho na Nyagasani umwe, Yezu Kristu, ari We ubeshaho byose, natwe tukabeshwaho na We.


Mbese ingoro y’Imana yasangirwa ite n’ibigirwamana? Erega, ni twe ngoro y’Imana Nzima, nk’uko ubwayo ibyivugira iti «Nzatura muri bo, nzatambagire rwagati muri bo, maze nzabe Imana yabo, na bo bazambere umuryango.


hejuru y’ibyitwa Ibikomangoma, Ibihangange, Ibinyabubasha n’Ibinyabutegetsi byose, ndetse no hejuru y’irindi zina ryose ryashobora kuvugwa ubu no mu bihe bizaza.


Namwe kandi ni We mukesha gusobekwa kuri iyo nzu imwubatseho, kugira ngo muhinduke ingoro y’Imana ku bwa Roho Mutagatifu.


Kristu nabaturemo mubikesha ukwemera; mushore imizi mu rukundo, murushingemo n’imiganda,


Abavandimwe nibagire amahoro, n’urukundo hamwe n’ukwemera biva ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu.


Israheli, tega amatwi! Uhoraho Imana yacu ni we Nyagasani wenyine.


Ukurikiza amategeko y’Imana aguma mu Mana, na Yo ikamugumamo. Kandi aho tumenyera ko Imana iturimo, ni uko yaduhaye Roho wayo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan