Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abefeso 3:7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Kandi iyo Nkuru Nziza ni yo nshinzwe kwamamaza ku bw’ingabire Imana yampaye ku buntu no ku bubasha bwayo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 Nanjye nahindutse umubwiriza wabwo nk'uko impano iri y'ubuntu bw'Imana, iyo naheshejwe n'imbaraga zayo zinkoreramo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Kubera ubuntu yangiriye n'impano yangabiye, nashinzwe umurimo wo kwamamaza ubwo Butumwa mbikesha ububasha bwayo butwarira muri jye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Kubera ubuntu yangiriye n'impano yangabiye, nashinzwe umurimo wo kwamamaza ubwo Butumwa mbikesha ububasha bwayo butwarira muri jye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abefeso 3:7
22 Iomraidhean Croise  

Kuva kera kose, ni ko meze: nta wabasha kunyambura icyo nafashe, kandi icyo nakoze, ni nde wagihungabanya?


Ariko Nyagasani aramubwira ati «Genda! Kuko uwo muntu ari igikoresho cyanjye nitoranyirije, kugira ngo amenyekanishe izina ryanjye imbere y’abanyamahanga, imbere y’abami n’imbere y’Abayisraheli.


Ni na We waduhesheje ubutumwa bwo kuyobora mu ikuzo ry’izina rye amahanga yose ku kwemera,


Ku bw’ingabire nahawe, reka ngire icyo mbwira buri wese muri mwe: ntimukirebe ibisumbye uko mugomba kwireba, ahubwo muzirikane ibifasha kwiyoroshya, buri wese mu rugero rw’ukwemera Imana yamugeneye.


yo kuba umugaragu wa Kristu mu mahanga, nkegurirwa umurimo w’Inkuru Nziza kugira ngo amahanga atagatifuzwe na Roho Mutagatifu, maze yakirweho ituro rinyuze Imana.


Ariko uko ndi kose, mbikesha ingabire y’Imana, kandi iyo ngabire ntiyambayemo impfabusa. Ahubwo ndetse nakoreye kubarusha bose; nyamara si ku bwanjye, ni ku bw’ingabire y’Imana indimo.


Ngaho nimumbwire: Apolo ni iki? Pawulo ni iki? Si abagaragu babagejeje ku kwemera; buri wese akoresheje ingabire yahawe na Nyagasani!


Ni Yo yatugize abogeza b’Isezerano Rishya ridashingiye ku Mategeko yanditswe, ahubwo kuri Roho; kuko Amategeko yanditswe akurura urupfu, naho Roho we agatanga ubuzima.


Ku mpuhwe zayo, Imana yatweguriye uwo murimo, bigatuma tudacika intege.


kuko Uwahaye Petero kuba intumwa mu bagenywe, ni na We wampaye kuba intumwa mu banyamahanga.


mugasobanukirwa kandi n’ububasha bwayo butagereranywa yadusesuyeho, twebwe abemera!


Ngira ngo mwamenye ingabire Imana yampaye ku buntu, ari mwe ibigirira, kugira ngo isohoze umugambi wayo,


Nyir’ububasha bwose, ugirira muri mwe ibyiza bisumba kure cyane ibyo twasaba, ndetse n’ibyo twakwibwira,


Jyewe w’intamenyekana mu batagatifujwe bose, nahawe iyo ngabire yo kogeza mu banyamahanga ibyiza bitagereranywa bituruka kuri Kristu,


Ni We uha umubiri wose gutera hamwe mu ngingo nyinshi ziwugize, zikawutunga, zikawucunga, buri rugingo ku rugero rwarwo, akanawuha gukura no kwiyubaka mu rukundo.


Ngicyo icyo nduhira nkakirwanirira nkoresheje imbaraga zose mpora nterwa na We.


Ngicyo igituma tudahwema gushimira Imana, kuko mwakiriye ijambo ryayo twabigishije nk’uko riri by’ukuri. Koko ntimwaryakiriye nk’ijambo ry’abantu, ahubwo nk’ijambo ry’Imana rigaragariza akamaro karyo muri mwebwe abemera.


Yo ubwayo ibahe gukora icyiza cyose gihuje n’ugushaka kwayo, kandi iturangirizemo ikiboneye mu maso yayo ku bwa Yezu Kristu, Nyaguharirwa ikuzo uko ibihe bisimburana iteka. Amen!


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan