Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abefeso 3:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Ngira ngo mwamenye ingabire Imana yampaye ku buntu, ari mwe ibigirira, kugira ngo isohoze umugambi wayo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Kandi namwe mwumvise iby'ubutware bwo kugabura ubuntu bw'Imana nahawe ku bwanyu,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Mwaba mwarumvise umurimo Imana yanshinze kubakorera, ibitewe n'ubuntu bwayo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Mwaba mwarumvise umurimo Imana yanshinze kubakorera, ibitewe n'ubuntu bwayo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abefeso 3:2
27 Iomraidhean Croise  

Igihe bari bateraniye gusenga kandi basibye kurya, Roho Mutagatifu arababwira ati «Barinaba na Sawuli nimubashyire ukwabo, bajye gukora umurimo nabahamagariye.»


Nuko Pawulo na Barinaba bavuga nta cyo bishisha, bati «Byari ngombwa ko ari mwe mubanza gushyikirizwa ijambo ry’Imana! None ubwo muryamaganye, mukabona ko mwebwe ubwanyu mudakwiye ubugingo buhoraho, ngaho rero twisangiye abanyamahanga.


Ariko Nyagasani arambwira ati ’Genda, kuko jyewe nshaka kugutuma ku bo mu mahanga ya kure.’»


Ariko Nyagasani aramubwira ati «Genda! Kuko uwo muntu ari igikoresho cyanjye nitoranyirije, kugira ngo amenyekanishe izina ryanjye imbere y’abanyamahanga, imbere y’abami n’imbere y’Abayisraheli.


Ni na We waduhesheje ubutumwa bwo kuyobora mu ikuzo ry’izina rye amahanga yose ku kwemera,


Mwebwe abanyamahanga, dore icyo mbabwira: mu rugero jyewe ndi intumwa mu mahanga, nubahiriza ubutumwa nahawe,


Ku bw’ingabire nahawe, reka ngire icyo mbwira buri wese muri mwe: ntimukirebe ibisumbye uko mugomba kwireba, ahubwo muzirikane ibifasha kwiyoroshya, buri wese mu rugero rw’ukwemera Imana yamugeneye.


Buri wese rero natubonemo abagaragu ba Kristu n’abagabuzi b’amabanga y’Imana.


Mwumvise kandi imigirire yanjye kera nkiri mu kiyahudi: ko natotezaga bikabije Kiliziya y’Imana nshaka kuyitsemba.


ngo izawuzuze ibihe bigeze: umugambi wo gukoranyiriza ibintu byose ku Mutware umwe rukumbi, Kristu, ari ibiri mu ijuru, ari n’ibiri ku isi.


Kandi iyo Nkuru Nziza ni yo nshinzwe kwamamaza ku bw’ingabire Imana yampaye ku buntu no ku bubasha bwayo.


Jyewe w’intamenyekana mu batagatifujwe bose, nahawe iyo ngabire yo kogeza mu banyamahanga ibyiza bitagereranywa bituruka kuri Kristu,


no gusobanurira bose ukuntu Imana isohoza wa mugambi wari uhishe kuva kera na kare muri Yo, Rurema wahanze ibintu byose.


niba koko ari We mwabwiwe, niba ari We mwigishijwe kumenya, mukumva ibihuje n’ukuri kuganje muri Yezu.


Buri wese muri twe yahawe ingabire ye bwite, uko Kristu yayimugeneye.


kuva aho twumviye ukwemera mufitiye Yezu Kristu, n’urukundo mugirira abatagatifujwe bose,


Nk’uko irumbuka kandi igakwira ku isi yose, no muri mwe ni ko bimeze, kuva aho mwumviye kandi mukamenya by’ukuri ingabire y’Imana.


za zindi zihuje n’Inkuru Nziza naragijwe n’Imana, Yo Nyir’ikuzo n’ihirwe.


no kwibanda ku migani y’amahomvu hamwe n’ibisokuruza by’urudaca, bigamije gusa gukurura impaka zidashobotse, aho gushyigikira umugambi w’Imana ushingiye ku kwemera.


kandi nanjye ubwanjye nkaba naratorewe kuba intumwa yo kubyamamaza no kubyogeza. Ndavuga ukuri simbeshya, ndi umwarimu w’amahanga mu byerekeye ukwemera n’ukuri.


ari na yo jyewe natorewe ngo mbe umwogeza, intumwa n’umwigisha wayo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan