Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abefeso 3:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Ngicyo igituma, jyewe Pawulo, ndi imbohe ya Kristu Yezu kubera mwebwe, abavuye ishyanga . . .

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Ni cyo gituma jyewe Pawulo ndi imbohe ya Kristo Yesu, mbohewe mwebwe abanyamahanga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Ni cyo gituma jyewe Pawulo ndi imbohe mpōrwa Kristo Yezu, kubera mwebwe abatari Abayahudi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Ni cyo gituma jyewe Pawulo ndi imbohe mpōrwa Kristo Yezu, kubera mwebwe abatari Abayahudi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abefeso 3:1
30 Iomraidhean Croise  

Ariko mbere y’ibyo byose, bazabafata, babatoteze, babace mu masengero, babarohe mu buroko; bazabajyana imbere y’abami n’abatware, babaziza izina ryanjye.


Nuko umugaba w’ingabo aramwegera, aramufata, maze ategeka ko bamuboha n’iminyururu ibiri; hanyuma abaza uwo ari we n’icyo yakoze.


Nuko aramujyana amugeza ku mugaba w’ingabo, maze aravuga ati «Imfungwa yitwa Pawulo yampamagaye, insaba kukugezaho uyu musore, ngo afite icyo akubwira.»


Pawulo aramusubiza ati «Byaba iby’akanya gato cyangwa se igihe kinini, ndasaba Imana ngo, uretse nawe wenyine, n’abanyumva uyu munsi bose bamere nkanjye . . . , usibye iyi minyururu imboshye!»


Ariko Nyagasani aramubwira ati «Genda! Kuko uwo muntu ari igikoresho cyanjye nitoranyirije, kugira ngo amenyekanishe izina ryanjye imbere y’abanyamahanga, imbere y’abami n’imbere y’Abayisraheli.


Mbese amagorwa turimo, si yo ababyarira guhumurizwa no kurokoka? Kandi se iyo duhumurijwe, si byo bibabyarira kwihanganira imibabaro dusangiye, maze mukagira ituze?


Ni jyewe Pawulo ubibisabiye ubwanjye, mu bugwaneza n’ituze bya Kristu. Muvuga ko iyo turi kumwe niyoroshya, naba ndi kure nkabisha.


Mbese bakorera Kristu? — Reka mvuge amateshwa — Ndabarusha bose! Mu miruho? Narabarushije! Mu buroko? Incuro nyinshi kubarusha! Inkoni? Nakubiswe izitabarika! Amakuba y’urupfu? Nayagize hato na hato!


Naho jyewe, bavandimwe, niba nkigisha ukugenywa, naba se kandi ngitoterezwa iki? Ubwo rero, umusaraba nta we waba ugiteye kwibaza.


Ngaha jyewe Pawulo ndabibabwiye: muramutse mwigenyesheje, Kristu nta cyo yaba akibamariye.


Aba Kristu Yezu babambye ku musaraba umubiri wabo n’ingeso mbi ndetse n’irari.


nk’uko yabigambiriye kuva kera na kare muri Kristu Yezu Umwami wacu.


Ni cyo gituma mbinginga ngo mwoye gucika intege mubitewe n’amagorwa ndimo mbaruhira, kuko ari yo abahesha ishema.


Jyewe w’intamenyekana mu batagatifujwe bose, nahawe iyo ngabire yo kogeza mu banyamahanga ibyiza bitagereranywa bituruka kuri Kristu,


Ubu rero, jyewe uri ku ngoyi nzira Nyagasani, ndabinginga ngo mugenze mu buryo bukwiranye n’ubutore bwanyu:


mbereye intumwa n’ubwo ndi mu munyururu bwose. Icyampa ngo nshobore kuvuga ibyayo nshize amanga, uko mbigomba.


Ngibyo ibitekerezo mbafitiye mwese, kandi koko birakwiye, kuko mbahoza ku mutima, mwebwe muhora mwifatanyije nanjye mu neza yose Imana yangiriye, haba ubu ndi mu buroko, haba n’igihe twarwaniraga Inkuru Nziza, ngo ikomere.


Ubu rero nshimishijwe n’uko mbabara ari mwe ngirira, maze ibyari bibuze ku mibabaro ya Kristu, nkabyuzuriza mu mubiri wanjye, mbigirira umubiri we, ari wo Kiliziya.


Ngiyo intashyo yanjye mbandikiye ubwanjye, jyewe Pawulo. Mwibuke kandi ingoyi ndiho. Muhorane ineza ya Nyagasani!


Mudusabire natwe, kugira ngo Imana idutegurire uburyo bwo kwamamaza ibanga rya Kristu, ari na ryo ritumye mba imfungwa,


Nyagasani nagirire impuhwe urugo rwa Onesifori, kuko yanduhuriye kenshi, kandi ntaterwe isoni n’iminyururu nambaye;


Ntuzagire rero isoni zo kubera umwami wacu umuhamya, cyangwa se ngo ugire isoni kubera jyewe ufunzwe ari We nzira, ahubwo ujye ufatanya nanjye kuruhira Inkuru Nziza, ushyigikiwe n’imbaraga z’Imana,


Jyewe Pawulo, infungwa kubera Kristu Yezu, n’umuvandimwe Timote, kuri Filemoni umufasha wacu dukunda, no kuri Afiya mushiki wacu,


Aragutashya Epafurasi dufunganywe kubera Kristu Yezu.


mpisemo kwiyambaza urukundo, jyewe Pawulo w’umusaza, nkubitiyeho no kuba ndi infungwa kubera Yezu Kristu ubu ngubu.


Ntutinye ibigiye kukubabaza. Dore Sekibi agiye kujugunya mu buroko bamwe muri mwe kugira ngo abagerageze, maze muzagire amagorwa y’iminsi cumi. Urabe indahemuka kugeza ku rupfu, maze nzakwambike ikamba ry’ubugingo.’


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan