Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abefeso 1:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo yadusakajemo imigisha y’amoko yose, ituruka kuri Roho, mu ijuru, ku bwa Kristu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y'umwuka yo mu ijuru,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Nihasingizwe Imana Se w'Umwami wacu Yezu Kristo. Muri Kristo yadusenderejeho imigisha yose ya Mwuka, iyiduhereye “ahantu ho mu ijuru”.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Nihasingizwe Imana Se w'Umwami wacu Yezu Kristo. Muri Kristo yadusenderejeho imigisha yose ya Mwuka, iyiduhereye “ahantu ho mu ijuru”.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abefeso 1:3
39 Iomraidhean Croise  

Kandi hasingizwe Imana Isumbabyose yashyize abanzi bawe mu maboko yawe!» Nuko Abramu amutura igice cya cumi kuri byose.


Kandi urubyaro rwawe, ni rwo amahanga yose y’isi azifurizanyamo umugisha, kuko wumviye ijambo ryanjye.»


Hanyuma Dawudi abwira ikoraniro ryose, ati «Nimuhimbaze Uhoraho Imana yanyu!» Nuko ikoraniro ryose rihimbaza Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo. Baca bugufi, baramya Uhoraho n’umwami.


Yabeshi yambaza Imana ya Israheli, avuga ati «Niba koko umpaye umugisha, uzagura igihugu cyanjye, uzampozeho ukuboko kwawe, kandi uzandinde ibyago kugira ngo ntazababara.» Nuko Imana imwuzuriza ibyo yari yasabye.


Hezekiya n’abanyacyubahiro baza kureba ibyo birundo maze bashimira Uhoraho n’umuryango we Israheli.


Nuko Yozuwe, Kadamiyeli, Bani, Hashabineya, Sherebiya, Hodiya, Shebaniya na Petahiya b’abalevi, baravuga bati «Nimuhaguruke! Nimusingize Uhoraho, Imana yanyu, ubu n’iteka ryose! Haragasingizwa Izina ryawe ry’ikuzo, ryo rirenze uko dushobora kurishima no kurisingiza.»


Uhoraho, naguhere umugisha kuri Siyoni, we waremye ijuru n’isi!


Izina rye rizavugwa ubuziraherezo, ubwamamare bwe bumare igihe nk’izuba! Imiryango yose y’isi izamuherwemo umugisha, amahanga yose amwite umunyahirwe!


Izina rye ry’ikuzo riragasingizwa ubuziraherezo, ikuzo rye riragasakara ku isi yose! Amen! Amen!


Ababakomokaho bazamenyekana mu mahanga, urubyaro rwanyu rwamamare mu miryango; abazarubona bose bazamenyereho ko ari urubyaro Uhoraho yahaye umugisha.


na we amwakira mu biganza bye, ashimira Imana avuga ati


Uwo munsi muzamenya ko mba muri Data, kandi namwe mukaba muri jye, nk’uko nanjye ndi muri mwe.


kugira ngo bose babe umwe. Nk’uko wowe, Dawe, uri muri jye, nanjye nkaba muri wowe, ndasaba ko na bo bunga ubumwe muri twe, kugira ngo isi yemere ko ari wowe wantumye.


Yezu ahita amubwira ati «Ntushake kungumana, kuko ntarazamuka njya kwa Data. Ahubwo genda, usange abavandimwe banjye maze ubabwire ko ngiye kwa Data ari we So, ku Mana yanjye ari na Yo Mana yanyu.»


bityo turi benshi, ariko tugize umubiri umwe muri Kristu, buri wese ku buryo bwe akabera abandi urugingo.


kugira ngo, mu mutima umwe no mu ijwi rimwe, muhe ikuzo Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu.


Ni yo mukesha kuba muri Kristu Yezu, we watubereye ku bw’Imana ubuhanga n’ubutungane, akaba ari we kandi udutagatifuza akanaturokora.


Mu by’ukuri umubiri ni umwe, kandi ugizwe n’ingingo nyinshi; ariko izo ngingo zose, n’ubwo ari nyinshi, zigize umubiri umwe: ni ko bimeze no muri Kristu.


Haragasingizwa Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, Umubyeyi w’impuhwe zose kandi utanga ihumure ryuzuye.


Imana, Se wa Nyagasani Yezu, yogahora isingizwa iteka, izi ko ntabeshya.


Bityo, umuntu wese uri muri Kristu, yabaye ikiremwa gishya. Ibishaje byarayoyotse, none ngaha byose byahindutse bishya.


Kristu utarigeze akora icyaha, Imana yamubazeho ibyaha bya muntu, kugira ngo muri We tubarweho ubutungane bw'Imana.


Bityo rero, abemera bahabwa umugisha hamwe na Abrahamu w’umwemezi.


ngo izawuzuze ibihe bigeze: umugambi wo gukoranyiriza ibintu byose ku Mutware umwe rukumbi, Kristu, ari ibiri mu ijuru, ari n’ibiri ku isi.


Imana y’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo Mubyeyi wuje ikuzo, nibahe umutima w’ubwenge n’ubujijuke, maze muyimenye rwose.


Izo mbaraga zitagira urugero yanazigaragarije muri Kristu, igihe imuzuye mu bapfuye, ikamwicaza iburyo bwayo mu ijuru,


Nuko hamwe na We iratuzura, maze itwicaza mu ijuru turi muri Kristu Yezu.


Bityo, guhera ubu ngubu, Ibikomangoma n’Ibihangange byo mu ijuru bimenyera kuri Kiliziya ubuhanga bw’Imana buteye kwinshi,


Erega abanzi turwana si abantu, ahubwo abo turwana ni Ibikomangoma, n’Ibihangange, n’Abagenga b’iyi si y’umwijima, n’izindi roho mbi zo mu kirere.


kandi indimi zose zamamaze ko Yezu Kristu ari We Nyagasani, biheshe Imana Se ikuzo.


Ibyo abo ngabo bakora ku isi ni ibishushanyo bica amarenga y’ibiriho mu ijuru, nk’uko Musa agiye kubaka Ihema yabwirijwe n’Imana ngo «Itegereze, uzakore byose ukurikije urugero rw’ibyo werekewe hejuru y’umusozi.»


Niba ibishushanya iby’ijuru bisukurwa kuri ubwo buryo, ni ngombwa ko iby’ijuru nyirizina bisukurwa n’ibitambo byisumbuyeho.


Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, kuko yagiriye impuhwe zayo z’igisagirane maze ikaduha ubugingo bushya, kugira ngo tugire amizero ahamye dukesha izuka rya Yezu Kristu mu bapfuye,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan